AmakuruPolitiki

Igiciro cy’ibitoro cyongeye kuzamuka nyuma y’uko Amerika ifashe ubwato bwa Iran

Ibiciro by’ibitoro ku masoko mpuzamahanga byiyongereyeho hejuru ya 5% nyuma y’itangazo rya Perezida Donald Trump rivuga ko ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafashe ubwato bw’ubwikorezi bwa Iran.

Igiciro cy’akagunguru (kaba karimo litiro hafi 159) k’ibitoro bya Brent, kibarirwa ku isoko mpuzamahanga, cyazamutse kigera hafi ku madolari 95$ (arenga 123,000RwF), kikaba cyagaragaje impinduka ikomeye ku isoko ry’ingufu.

Iri zamuka ryaje gusubiza inyuma igabanuka ryari ryagaragaye ku wa Gatanu, ubwo Iran yatangazaga ko yafunguye byuzuye umuhora wa Hormuz mu gihe cy’agahenge.

Nyuma ya ho, ku wa Gatandatu, Iran yongeye gutangaza ko ishobora kongera gufunga uwo muhora, ndetse inavuga ko ubwato buwegereye bushobora kuraswa. Uyu muhoro ni ingenzi cyane ku bucuruzi bw’ingufu kuko unyurwamo hafi 20% by’ibitoro bigurishwa ku isi.

Amasoko y’ingufu yakomeje guhungabana kuva Amerika na Israel byagaba ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026, bikaba byaratumye Iran isubiza mu buryo bwo kwihimura ifunga uwo muhora.

Ibi byatumye ibiciro by’ibitoro bikomeza kuzamuka, bigira ingaruka no mu bihugu byo mu karere, aho byinshi byasanze byongereye ibiciro ku rwego bitari bimenyereye.

Ku ruhande rwa dipolomasi, Trump yatangaje ko intumwa z’Amerika na Iran zongera guhura kuri uyu wa Mbere mu biganiro bizabera muri Pakistan, aho bivugwa ko ziyoborwa na Visi Perezida JD Vance.

Gusa, ikinyamakuru cya Leta ya Iran cyatangaje ko Tehran idafite gahunda yo kwitabira ibyo biganiro, nubwo ubuyobozi bwa yo butaratanga icyemezo cya nyuma ku ruhande rwa yo.

Ifoto y’umuntu utabga ibitoro kuri sitasiyo (REUTERS Via BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *