Igihano cy’umwarimu wa Korowani wafashe ku ngufu abana 28

Umwarimu wa Korowani, Serigne Khadim Mbacké, ukomoka mu muryango uzwi cyane mu miyoborere y’idini mu gihugu cya Senegali, yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 kubera icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya abana 28 b’abakobwa bo mu gace gakennye ka Touba, umujyi ufatwa nk’uwera nk’uko TV5Monde yabitangaje.

Iki cyemezo cyafashwe n’urukiko cyashimwe n’imiryango irengera uburenganzira bw’abana nk’intambwe ikomeye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku mashuri ya Korowani.

Iperereza ryagaragaje ko ibi byaha byabaye mu 2023, aho Mbacké wari ufite imyaka 34 yigishaga abana mu gace kitwa Keur Gol. Ubushinjacyaha buvuga ko yagiye asambanya abana benshi mu buryo busubirwamo, akabanza kubahohotera cyangwa kubahata ibinyobwa bibayobya ubwenge, ndetse akagerageza no kubacecekesha. Ibyaha bye byatangiye kujya ahagaragara nyuma y’uko umwe mu bakobwa yatinyutse kubivuga, bikurikirwa n’ibirego by’abandi benshi.

Mu rukiko, abakobwa 28 bagize ubutwari bwo guhagurukira rimwe bagahamya ibyo bakorewe, bagaragaza uburyo yahohoteraga abana bafite hagati y’imyaka 10 na 17. Urukiko rwaje gukurikiza icyifuzo cy’ubushinjacyaha rumukatira igifungo cy’imyaka 20, nk’igihano kinini gishimangira ko ubugizi bwa nabi nk’ubu butagomba kwihanganirwa. Iri rubanza ryafashwe nk’icyemezo gikomeye mu kurengera abana no kurwanya ihohoterwa muri Senegali.

Serigne Khadim Mbacké (Ifoto: Instagram, Hisbou Ndiguel)

Ibitekerezo