Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tuniziya akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya Islamu rya Ennahdha, Rached Ghannouchi, yakatiwe igifungo cya burundu hiyongereyeho indi myaka 30 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba. Abandi bayobozi b’iri shyaka na bo bahawe ibihano bikomeye by’igifungo.
Ku wa Kabiri, inkiko za Tuniziya zakatiye abayobozi benshi ba Ennahdha ibihano biri hagati y’imyaka 10 y’igifungo n’igifungo cya burundu, nyuma yo kubahamya ibyaha by’iterabwoba. Iri shyaka hamwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byemeje aya makuru nk’uko byatangajwe na TV5 Monde.
Ghannouchi n’abandi banyapolitiki bo muri Ennahdha bashinjwaga gushyiraho urwego rw’ibanga rushinzwe umutekano rwakoraga mu nyungu z’ishyaka. Ennahdha ni ryo shyaka ryagize uruhare rukomeye muri politiki ya Tuniziya kuva mu 2011 nyuma y’impinduramatwara yahiritse ubutegetsi bwa Zine El Abidine Ben Ali.
Rached Ghannouchi w’imyaka 84 y’amavuko yakatiwe igifungo cya burundu ndetse anakatirwa indi myaka 30 y’igifungo. Undi wahoze ari umusirikare mukuru, Kamel Ben Bedoui, yakatiwe igifungo cya burundu hiyongereyeho imyaka 32.
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Tuniziya, Ali Laarayedh, umaze gufungwa kuva mu 2022 kandi ukurikiranywe no mu kindi kirego gifitanye isano n’imitwe y’aba-jihadiste, yakatiwe imyaka 42 y’igifungo.
Ghannouchi yatawe muri yombi mu mwaka wa 2023. Mbere y’uru rubanza, yari amaze gukatirwa ibihano bitandukanye by’igifungo birenga imyaka 40, harimo n’urubanza rwamuhamije umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nyuma yo gukatirwa ibi bihano bishya, Ghannouchi yavuze ko urubanza rwe rutubahirije amahame y’ibanze y’ubutabera, agaragaza ko atanyuzwe n’imigendekere yarwo.
Kuva Perezida wa Tuniziya, Kais Saied, yihaye ububasha bwose ku wa 25 Nyakanga 2021 nyuma yo guhagarika ibikorwa bya bamwe mu nzego za Leta, abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje kwamagana icyo bita isubira inyuma ry’ubwisanzure n’uburenganzira bwa politiki muri Tuniziya, igihugu cyabereye isoko y’Impeshyi y’Abarabu (Arab Spring) mu mwaka wa 2011.

Ibitekerezo