Mu murenge wa Coko, Akagari ka Nyange, Umudugudu wa Gaseke, kuri GS Cyanika yo mu Karere ka Gakenke, ku wa 23 Kamena 2026 saa cyenda z’amanywa, habereye ikibazo cyateje impagarara mu gihe cy’ibizamini.
Amakuru avuga ko umwarimu witwa GAKOZA Emmanuel wari mu kazi ko kugenzura ibizamini (surveillance), yagiranye amakimbirane n’umunyeshuri witwa Niyikiza Jean Aimé w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye (S3), bapfa uburyo bwo kwicara mu cyumba cy’ibizamini.
Bivugwa ko umwarimu yasabye abanyeshuri kwicara batatu ku ntebe imwe kugira ngo hasaguke indi ntebe, ariko umwe mu banyeshuri agaragaza ko bidakwiye mu kizamini mu gihe hari intebe iboneka. Ibyo byakurikiwe no gushyamirana, umwarimu afata icyemezo cyo gusohora uwo munyeshuri mu kizamini.
Mu gihe cyo kumusohora, umwana ngo yahise amukomeretsa amujombagura ikaramu ku itama.
Nk’uko umunyamakuru wa Radio/TV10, Mutuyeyezu Oswald yabitangaje kuri X, nyuma y’ibi byabaye, umwarimu yajyanywe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange (Nyange HC).
Ubuyobozi bw’ishuri bufatanyije n’ubw’umurenge bwahise busubiza umunyeshuri ku ishuri kugira ngo akore ibizamini, mu gihe ikibazo gikomeje gusuzumwa, hakazafatwa imyanzuro ku bufatanye n’inzego z’akarere.

Ibitekerezo