Ruhango: Yaguwe gitumo ari gusambanya umwana mu ikawa

Umugabo w’imyaka 35 wo mu Karere ka Ruhango yafashwe n’abaturage maze ashyikirizwa Polisi nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbuye. Abaturage bavuga ko uwo mwana yasanzwe arira kandi afite ibimenyetso by’’imvune’amaraso ku myenda ye, avuga ko yasambanyijwe n’uwo mugabo. Yahise ajyanwa ku Bitaro bya Kinazi kugira ngo yitabweho, kuko yari afite ikibazo cyo kugenda.

Amakuru atangwa n’abaturage baganirirye na TV1 dukesha iyi nkuru avuga ko uwo mugabo yabanje guhura n’umwana mu nzira, nyuma akamujyana ahari ibiti by’ikawa hafi y’amashuri ya Kabuga, aho bikekwa ko icyaha cyabereye. Banavuga ko atari ubwa mbere ashinjwa ibikorwa nk’ibi, basaba inzego zibishinzwe gukurikirana dosiye ye mu buryo bukomeye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Muhire Floribert, bwemeje ko buri gukurikirana iki kibazo kugira ngo ukuri kumenyekane.

Ibiro by’Akarere ka Ruhango

Ibiro by’Akarere ka Ruhango (Ifoto: Interineti)

Ibitekerezo