Igisubizo cya Kidumu Kibido washinjwe kuneka Abarundi

Umuhanzi Nimbona Kidumu Jean Pierre uzwi nka Kibido Kibuganizo yagize icyo avuga kubamushinja kuneka Abarundi bahungiye mu Rwanda.

Uyu muhanzi uba muri Kenya aho yimukiye avuga ko abatangaza ibyo kuba maneko babeshya, ari inkuru zitagahawe agaciro.

Uyu muhanzi ubwo yari mu kiganiro na BBC i Nairobi muri Kenya yavuze ko kuba ajya mu Rwanda kenshi bitavuze ko hari imikoranire y’ibanga yaba afitanye n’iki gihugu.

Yagize ati “Nakomeje kujya mu Rwanda kandi nta na rimwe bari bambuza kwinjirayo. Hari abantu bavuga ibintu mu kabari ngo urabona akunda kujyayo. Hari Abarundi bahungiyeyo babyemeye bakavuga ngo njyewe baranyohereza.”

“Njyewe nakomeje gukomeza kuba uwo ndiwe. Ndirimba hano,hariya. Ni uko nkorera amafaranga.”

Kidumu yavuze ko asanga nta mupaka uri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ati” Njyewe iyo mbonye Umunyarwanda mubona ameze nk’Umurundi.”

Uyu muhanzi yagaragaje ko ibijyanye na politiki yigeze kubijyamo i Mwaro ariko ko yabivuyemo ubu bitakimureba.

Kidumu yagaragaje ko nta mwanya afitiye ibya politike(photo:Internet)

Ibitekerezo