Igitangaza mu kirere: Umubyeyi yabyariye mu ndege igihe yari igiye kugwa ku kibuga cy’indege!
Umugore wari uri mu rugendo rw’indege ya sosiyete ya Delta Air Lines yavaga i Atlanta yerekeza i Oregon, yabyariye mu ndege mbere gato y’uko igwa ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Portland International Airport, ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Uyu mugore yibarutse umwana w’umukobwa ufite ibiro 2.5, mu gihe indege ya Boeing 737 yari isigaje iminota mike ngo igere iyo yerekeza. Abaforomo babiri bari muri iyo ndege ku bw’amahirwe, bafashije uwo mubyeyi kubyara, bakoresha ibikoresho byoroheje birimo n’udukweto tw’abagenzi twifashishijwe mu gufunga umukondo w’umwana, ndetse n’ibitambaro byo kwifubika bahawe n’abandi bagenzi.
Uwo mwana yiswe Brielle Renee Blair, akaba yaravutse mbere y’igihe cyari giteganyijweho ibyumweru bibiri. Nyina, Ashley Blair ukomoka muri Tennessee, yari ari mu rugendo ajya kureba nyina kugira ngo amufashe mu gihe cyo kubyara, ariko ibintu byabaye ibitandukanye n’uko yari yabyiteze.
Ashley yatangiye kumva ibimenyetso byo kubyara hasigaye hafi iminota 30 ngo bagere aho bajyaga nk’uko AP NEWS ibitangaza. Abaforomo bamufashije, Tina Fritz na Kaarin Powell, bavuze ko bari mu ndege basubira mu rugo nyuma y’ikiruhuko bari bamaze muri Repubulika ya Dominikani. Icyo gihe bari banatangiye gufasha undi mugenzi wari urwariye inyuma mu ndege, mbere y’uko abakozi b’indege babasaba kujya kureba Ashley.
Basanze Ashley amaze kugera mu bihe byo kubyara, ibise bibaye byinshi kandi bikurikirana. Nubwo indege yari yuzuye abagenzi 153, byabaye ngombwa ko abari hafi aho bicazwa ahandi kugira ngo haboneke umwanya wo kumubyaza.
Basabye ibitambaro byo kwifubika n’ibikoresho byifashishwa mu kubyaza byihutirwa, ariko kubera ko bitari bihari, byabaye ngombwa ko bakoresha ibyo babonye hafi aho mu buryo bwihutirwa.
Ni inkuru itangaje yagaragaje ubumuntu n’ubufatanye, aho ubuzima bushya bwavutse mu kirere, mu buryo butari bwitezwe na benshi.


