DRC: Indege yaburiwe irengero, iboneka umupilote yapfuye

Indege itwara imizigo ya sosiyete Tracep Congo Aviation yari imaze iminsi iburirwa irengero nyuma yo guhaguruka mu Mujyi wa Beni yerekeza i Kachungu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yabonetse ku mugoroba wo ku Cyumweru yasandaye mu gace ka Walikale.

Mu bantu babiri bari bayirimo, umupilote mukuru yahise ahasiga ubuzima, mu gihe umupilote wungirije yarokotse nubwo yari yakomeretse bikomeye.

Iyi nkuru yasize benshi mu gahinda, cyane cyane abakorera mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere muri RDC, kuko iyo ndege yari imaze iminsi ishakishwa n’inzego zitandukanye nyuma yo kubura itumanaho n’abayigenzuraga

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Tracep Congo Aviation ndetse no mu Kigo gishinzwe kugenzura ibikorwa by’indege muri RDC (RVA), avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa LET L-410 yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Mavivi kiri i Beni ku wa Gatanu saa 12:36 z’amanywa ku isaha yo muri RDC.

Yari igiye i Kachungu, muri Teritwari ya Shabunda, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, itwaye hafi toni ebyiri z’imizigo. Muri iyo ndege hari harimo abantu babiri gusa, ari bo umupilote mukuru n’umwungirije.

Nk’uko amakuru yemezwa n’abashinzwe iby’indege abivuga, urugendo rwatangiye neza ariko nyuma y’iminota mike indege imaze guhaguruka, umupilote yamenyesheje ikigo gishinzwe kugenzura indege ko imwe muri moteri za yo yagize ikibazo gikomeye.

Amakuru yatangajwe na Radio Okapi agaragaza ko umupilote yahise atanga ubutumwa bw’ihutirwa (distress call), amenyesha ko moteri imwe itagikora neza.

Nyuma yo kubona ko gukomeza urugendo byari gushyira ubuzima bw’abari mu ndege mu kaga, yafashe icyemezo cyo guhindura inzira agerageza kugwa ku kibuga cy’indege cya Walikale kugira ngo akize ubuzima bwabo.

Icyakora, mbere y’uko agera kuri icyo kibuga, itumanaho hagati ye n’abagenzura indege ryarahagaze burundu. Kuva icyo gihe, nta makuru y’aho iyo ndege yari iherereye yongeye kuboneka, bituma hatangira impungenge ko yaba yagize impanuka.

Igikorwa cyo kuyishakisha cyamaze iminsi itatu

Kuva ku wa Gatanu, inzego z’umutekano, abashinzwe iby’indege ndetse n’abaturage batuye hafi y’ishyamba rya Walikale batangiye ibikorwa byo gushakisha iyo ndege.

Kubera ko agace yanyuzemo kagizwe ahanini n’amashyamba manini, imisozi ihanamye n’imihanda mibi, ibikorwa byo kuyishakisha byahuye n’imbogamizi nyinshi.

Abashakashatsi bifashishije amakuru ya nyuma yari yatanzwe n’umupilote mbere y’uko itumanaho ricika, ndetse n’ubufasha bw’abaturage baturiye ako gace.

Nyuma y’iminsi itatu, ku mugoroba wo ku Cyumweru, indege yabonetse mu gace ka Kamaninge, hafi y’umudugudu wa Buruko muri Teritwari ya Walikale.

Amakuru yaturutse mu buyobozi bwa Tracep Congo Aviation avuga ko umupilote wungirije yabonetse ari muzima hafi y’aho indege yari yasandariye.

Nubwo umupilote wu girije yari yakomeretse bikomeye kandi amaze amasaha menshi mu ishyamba, yabashije kurokoka. Yahise ahabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kujyanwa kwa muganga kugira ngo akurikiranwe n’abaganga.

Ku rundi ruhande, umupilote mukuru we ntiyabashije kurokoka iyo mpanuka, kuko yasanzwe yamaze kwitaba Imana.

Kugeza ubu, amazina yabo bombi ntabwo yari yatangajwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bw’isosiyete.

Haracyashakishwa icyateye iyo mpanuka

Nubwo amakuru ya mbere agaragaza ko imwe muri moteri z’indege yari yagize ikibazo mbere y’impanuka, abashinzwe iperereza bavuga ko hakiri kare kugira ngo hamenyekane icyabaye nyacyo.

Biteganyijwe ko inzobere mu gukora iperereza ku mpanuka z’indege zizakusanya ibisigazwa by’indege, zigenzure moteri, uburyo yakoraga ndetse n’ibigize uburyo bwo gutumanaho kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka.

Iperereza rizareba kandi niba ikibazo cyaturutse ku makosa ya tekiniki, imiterere y’ikirere, cyangwa se hari izindi mpamvu zishobora kuba zaragize uruhare.

LET L-410 ni indege ikoreshwa cyane muri Afurika yo Hagati

Indege yo mu bwoko bwa LET L-410 Turbolet ikorwa muri Repubulika ya Czech. Yamenyekanye cyane kubera ubushobozi bwo kugwa no guhagurukira ku bibuga bigufi ndetse n’ibitari bifite ibikorwa remezo bihagije.

Ni yo mpamvu ikoreshwa cyane mu bihugu nka RDC, aho ibice byinshi bidafite imihanda myiza, bigatuma indege zoroheje ziba uburyo bw’ingenzi bwo kugeza ibicuruzwa n’ubutabazi ku baturage.

Ariko kandi, abakurikiranira hafi urwego rw’indege bavuga ko izi ndege zisaba kubungabungwa neza no gusuzumwa buri gihe kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guterwa n’ibibazo bya tekiniki.

Impanuka z’indege ziracyari ikibazo muri RDC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu bikunze kuvugwamo impanuka z’indege, cyane cyane izikora ingendo zo mu gihugu hagati.

Abasesenguzi bavuga ko imbogamizi zirimo gusaza kw’indege zimwe, kubura ibikoresho bigezweho byo kugenzura urujya n’uruza rw’indege, ibibuga by’indege bitujuje ibisabwa ndetse n’imiterere mibi y’ikirere, biri mu bituma impanuka nk’izi zikomeza kugaragara.

Mu myaka yashize, habaye impanuka nyinshi z’indege z’imizigo n’izitwara abagenzi mu ntara za Kivu ya Ruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema na Ituri, aho zimwe zahitanye abantu benshi.

Ibi bituma hakomeza kumvikana amajwi asaba Leta ya RDC kongera ishoramari mu mutekano w’iby’indege, kuvugurura ibibuga by’indege no gukaza ubugenzuzi ku masosiyete akora ubwikorezi bwo mu kirere.

Mu gihe iperereza rikomeje, abaturage ndetse n’abakora muri uru rwego bategereje kumenya impamvu nyakuri yateye iyi mpanuka, mu rwego rwo gufata ingamba zatuma impanuka nk’iyi itazongera kubaho. Hagati aho, umuryango wa Tracep Congo Aviation n’imiryango y’abagize ibyago bakomeje kwakira ubutumwa bw’ihumure buva mu bice bitandukanye, mu gihe abakomeretse bo bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Ifoto y’indege yakoze impanuka ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu i Bukavu (Intara ya Kivu y’Amajyepfo, RDC), ku wa 12 Gashyantare 2012. Ifoto: Radio Okapi.

Ibitekerezo