Igitutu cyiyongereye kuri Keir Starmer: Abaminisitiri n’Abadepite basaba ko yegura
Leta y’Ubwongereza iraterana muri iki gitondo mu gihe amakimbirane akomeje gukaza umurego hagati y’abayobozi bakuru ba guverinoma ku hazaza ha Minisitiri w’Intebe Keir Starmer.
Minisitiri w’Ubutabera Shabana Mahmood ari mu bayobozi ba leta bamaze gusaba Starmer gutangaza igihe ateganya kuzava ku butegetsi no gushyikiriza undi uwo mwanya. Amakuru avuga ko ari umwe mu bagize itsinda rito ryo muri guverinoma ritagishyigikiye ko yakomeza kuyobora nta gahunda isobanutse yo gusimburwa itanzwe.
Mu gihe ibibazo bikomeje kwiyongera, abajyanama batandatu b’abaminisitiri bamaze gukurwa mu nshingano za bo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe bizwi nka No 10, nyuma yo kwegura cyangwa gusaba ko Starmer atangaza igihe azasimburirwa.
Imibare kandi igaragaza ko nibura abadepite 72 bo mu ishyaka Labour Party bamaze gusaba ko Minisitiri w’Intebe yava ku buyobozi cyangwa akerekana gahunda y’igihe azabuvaho.
Mu beguye harimo Joe Morris wari umunyamabanga wihariye w’Inteko Ishinga Amategeko, wavuze ko Starmer “atakigirira icyizere abaturage”. Harimo kandi na Wes Streeting, Minisitiri w’Ubuzima uvugwaho kuba ashobora kuzahatana ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe mu gihe habaho impinduka.
Nubwo ari guhangana n’iki gitutu cyose, Starmer yavuze ko atiteguye kwegura. Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’ishyaka rye ku wa Mbere, yavuze ko abazamuye impungenge ku buyobozi bwe “azabereka ko bibeshya”, yemera ko hari amakosa yakozwe ariko ashimangira ko guverinoma yafashe ibyemezo bya politike bikomeye kandi byari bikwiye.
Ibi bibaye nyuma y’aho Labour Party itakaje abajyanama bagera hafi ku 1,500 mu matora yo mu nzego z’ibanze aheruka kubera mu Bwongereza. Ayo matora yanagaragayemo kuzamuka gukomeye kw’ishyaka Reform UK ndetse n’iryitwa Green Party, mu gihe bamwe mu bari basanzwe bashyigikiye Labour cyane cyane i London no mu mijyi minini batangiye kuyitera umugongo.

