Imodoka y’umutekano yakoze impanuka ikurikiye umuzunguzayi

Imodoka y’isuku n’umutekano yakoreraga mu Murenge wa Rwezamenyo, Akagali ka Rwezamenyo I mu Mujyi wa Kigali, yakoze impanuka ikomeye nyuma yo gukurikira umunzunguzayi wari utwaye amafi atatu, nk’uko amakuru yatangajwe na BTN TV abivuga.

Aya makuru avuga ko impanuka y’iyo modoka yabaye ubwo yarengaga umuhanda, bigatuma umushoferi wa yo akomereka bikomeye. Abari hafi y’aho byabereye bavuga ko bihutiye kuhagera kugira ngo batabare abakomeretse no kureba uko ikibazo giteye.

Icyakora, abaturage bavuga ko batunguwe n’uko bamwe mu bari muri iyo modoka batihutiye gutabara umushoferi wa bo wari wakomeretse bikomeye. Ahubwo ngo bamwe bahise batangira gutoragura no gukusanya amafi yari yatatanye nyuma y’iyo mpanuka.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana amakuru arambuye ku buzima bw’umushoferi ndetse n’icyateye iyi mpanuka mu buryo bwemewe n’inzego zibishinzwe.

Ibitekerezo