Impamvu Afurika iri gusaba guhindura ikarita y’isi
Nyuma y’Aziya, umugabane w’Afurika uza ku mwanya wa kabiri mu bunini ku isi, aho ufite ubuso bungana na kilometero kare zigera kuri miliyoni 30.
Nubwo bimeze bityo, ku makarita menshi akoreshwa ku isi azwi nka Mercator Projection, Afurika igaragara nk’aho ingana n’ikirwa cya Greenland gifite ubuso buri munsi ya kilometero kare miliyoni 2.5, nubwo mu by’ukuri Afurika ari nini cyane ku buryo iyikubye inshuro nyinshi.
Iri tandukaniro rituruka ku buryo iyo karita ishushanywa, rikaba rifatwa nk’ikibazo gikomeye kuko rihindura imyumvire abantu bafite kuri Afurika. Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (African Union-AU) uvuga ko uku kugoreka ingano nyakuri y’uyu mugabane bigira ingaruka ku buryo ugaragara mu maso y’isi.
Ni muri urwo rwego, AU iri gushyigikira ubukangurambaga bwiswe “Correct The Map” cyangwa “Kosora ikarita”, bugamije gusaba ko Afurika igaragazwa ku makarita uko ingana mu by’ukuri.
Nyuma yo guhabwa inshingano zo kuyobora ubu bukangurambaga, igihugu cya Togo kirateganya kujyana iki kibazo imbere y’Umuryango w’Abibumbye, gisaba ko hakoreshwa ikarita igaragaza neza ubunini nyabwo bw’Afurika nk’uko BBC ibitangaza.
Togo ku isonga mu guharanira impinduka
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Togo, Robert Dussey, yatangaje ko igihugu cye kizaharanira ko Umuryango w’Abibumbye ureka gukoresha Mercator Projection, ahubwo hagakoreshwa ikarita igaragaza ukuri kwa siyansi ku bunini bw’ibihugu.
Yagize ati: “Ingano y’Afurika igaragara ku makarita y’isi si yo, kandi dukeneye ko hagaragara ukuri kwa siyansi”.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, AU yafashe icyemezo cyo guteza imbere ikoreshwa rya Equal Earth Projection, isaba ibihugu biyigize kureka gukoresha Mercator Projection.
Dussey yavuze ko hashyizweho umushinga w’umwanzuro uzashyikirizwa Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ukazatorerwa mu nama iteganyijwe muri Nzeri 2026. Ku wa 7 Mata, AU yemeje ko Togo igomba kuyobora iki gikorwa cyo kugeza uwo mwanzuro ku rwego mpuzamahanga.

Impamvu yo kwamagana Mercator Projection
Abasesenguzi n’abahanga mu bijyanye n’amakarita bavuga ko Mercator Projection imaze imyaka irenga 400 ikoreshwa, ariko igoreka cyane ingano y’ibihugu, cyane cyane ibiri hafi y’inyanja zo ku majyaruguru n’epfo y’isi.
Urugero rukunze gutangwa ni uko Greenland igaragara nk’aho ingana n’Afurika, nyamara Afurika iyirusha ubunini inshuro zigera kuri 14. Ibi bituma Afurika igaragara nk’aho ari nto kandi itari ingenzi, nyamara ari umugabane munini kandi utuwe n’abaturage benshi.
Iyi myumvire igira ingaruka mu nzego zitandukanye zirimo itangazamakuru, uburezi ndetse na politiki, aho Afurika ishobora gufatwa mu buryo budahuye n’ukuri kwa yo.
Ni yo mpamvu AU yifatanyije n’imiryango nk’Africa No Filter na Speak Up Africa mu bukangurambaga bwo gusaba ko ikoreshwa rya Mercator Projection rihagarara, hagakoreshwa ikarita igaragaza ubunini nyabwo bw’ibihugu, nk’ikorwa mu mushinga watangiye mu 2018.
Umuyobozi Mukuru w’Africa No Filter, Moky Makura, yavuze ko iki kibazo kirenze kure iby’amakarita gusa, ahubwo gifitanye isano n’uburyo Afurika ihagararirwa ku isi.
Yagize ati: “Kugaragazwa uko biri si ikibazo cy’amakarita gusa, ahubwo ni ikibazo cy’ubwisanzure, iterambere n’uburyo Afurika ibonwa n’isi”.

