Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) ryashyikirije Polisi ya Congo (PNC) i Beni, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, amakontineri icyenda y’ubwikorezi yahinduwe ibiro.
Ibi bikorwa mu mashami atandukanye ya polisi yo mu mijyi bigamije kunoza imiterere y’akazi k’abapolisi no koroshya kwakira abaturage no gukemura ibibazo byabo by’umutekano.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije wa polisi wa Beni, Komiseri Mukuru wungirije Faustin Motobwani, ibi biro bishya, by’umwihariko, bizatuma barushaho kunoza serivisi baha abaturage ndetse n’ibirego bya bo byakirwe neza.
Yagize ati: “Ibi bikorwa bizatuma polisi ikorera mu buryo bwiza kandi yakirire abaturage ahantu hakwiye. Bizanafasha mu kwakira ibirego no gukomeza umubano hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage kugira ngo harusheho kunozwa uburyo abantu n’imitungo yabo bibungabungwa.”
Mu bagenerwabikorwa harimo kandi ishami rya Polisi ya Congo (PNC) rishinzwe kurinda abagore n’abana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ku ruhande rwa Komanda Hussein Lukayayo, ukuriye uru rwego, yavuze ko izi nyubako zizafasha kunoza ubufasha ku kwakira abahohotewe mu buryo bw’ibanga ryabo, kubatega amatwi, no kukohereza muri serivisi zijyanye n’ubufasha bakeneye.
Yashimangiye ati: “Izi nyubako zizatuma abana bacu bahohotewe babasha kubona serivisi zibarengera abana byoroshye. Ndashaka gushishikariza abaturage gutanga amakuru ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, cyane cyane ko serivisi zitangwa n’uru rwego ari ubuntu”.
Binyuze mu rwego rwa Polisi (UNPOL), MONUSCO yizeye ko iyi nkunga izagira uruhare mu gukomeza kurinda abaturage, kunoza icyizere hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano, no guhuza ubufatanye hagati ya Polisi y’Igihugu cya Congo n’abaturage bo mu Mujyi wa Beni.

Radiyo Okapi/Ifoto: Marc Maro Fimbo.
Ibitekerezo