Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben (Tiger) yongeye kwigaragaza ku rwego rw’Afurika, nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abahanzi 30 uyu mugabane uhanze amasoho mu muziki.
Amakuru dukesha imvaho nshya avuga ko Urwo rutonde rwakozwe na Globe Data, rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira 2026, aho buri gihugu cy’Afurika cyahagarariwe n’umuhanzi umwe ufatwa nk’impano ikomeye mu muziki.
The Ben ni we uhagarariye u Rwanda, akaba yarashyizwe ku mwanya wa 17 kuri uru rutonde, mu gihe umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo ari ku mwanya wa 12.
Ku isonga y’uru rutonde hari umunya Afurika y’Epfo Black Coffee, ukurikirwa na Sarkodie wo muri Ghana, mu gihe umunya Tanzania Diamond Platnumz ari ku mwanya wa gatatu.
Ku mwanya wa kane hari itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya, naho Amr Diab wo mu Misiri aza ku mwanya wa gatanu.
Saad Lamjarred wo muri Maroc ari ku mwanya wa gatandatu, akurikirwa na Soolking wa Algeria. Ku mwanya wa cyenda hari DJ Arafat wo muri Côte d’Ivoire, mu gihe Fally Ipupa uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ku mwanya wa 10.
Mu bandi bahanzi bagaragara kuri uru rutonde harimo Manu Dibango wa Cameroon, OliverMtukudzi wa Zimbabwe, Macky 2 wa Zambia, C4 Pedro wa Angola na Stewart Sukuma wa Mozambique.

Nyuma yabo hakurikiraho The Ben ku mwanya wa 17, agakurikirwa na Aster Aweke wa Ethiopia, Balti wa Tunisia na Salif Keita wa Mali.
Urutonde rukomeza rugaragaraho abandi bahanzi bakomeye barimo Mory Kanté wa Guinea, Cesária Évora wa Cape Verde, Emmerson wa Sierra Leone, Sarkodie Kallon wa Liberia, Pierre Claver Akendengué wa Gabon, Angélique Kidjo wa Benin, Toofan wa Togo, Smarty wa Burkina Faso, Gazza wa Namibia na Vee Mampeezy wa Botswana.
Ni iki Globe Data yarebye?
Mu gutegura uru rutonde, Globe Data yifashishije ibipimo bitandukanye birimo umubare w’abakurikira abahanzi ku mbuga nkoranyambaga, uko indirimbo zabo zikurikiranwa kuri YouTube no ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki, abahanzi bakomeye bakoranye, ibihembo begukanye ndetse n’ibindi bipimo bijyanye n’uko bageze ku rwego mpuzamahanga.
Kuba The Ben yarashyizwe muri aba bahanzi 30 bibaye mu gihe ari mu bihe byiza mu muziki, cyane cyane nyuma y’uko indirimbo ye “Insha Allah” ikomeje gukundwa n’abafana mu bihugu bitandukanye.
Iyo ndirimbo imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 7 kuri YouTube, ibi bikomeza kugaragaza ubwaguke bw’abakunzi b’umuziki wa The Ben no hanze y’u Rwanda.
Kuri The Ben, uru rutonde rwongeye kumushyira mu bahanzi b’Afurika bakomeje gukurikirwa no guhangwa amaso, mu gihe umuziki nyarwanda ukomeje gushaka umwanya munini ku rwego mpuzamahanga.

Ibitekerezo