Umuyobozi wa MONUSCO muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), James Swan, yavuze ko ibikorwa bigamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bw’icyo gihugu bitera imbere. Icyakora, yavuze ko imirwano, ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage bikomeje.
Mu kiganiro yagiranye n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Amahoro n’Umutekano i Kinshasa, Swan yavuze ko hari intambwe imaze guterwa binyuze mu migambi y’amahoro ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Qatar n’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Yatangaje ko gahunda yo gufasha abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi ku bushake yatangiye. Kuva muri Nyakanga, MONUSCO imaze gufasha abantu 122 gusubira mu Rwanda, barimo abahoze muri FDLR n’abo mu miryango yabo.
Swan yavuze kandi ko ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 byasubukuwe mu Busuwisi, kandi ko impande zombi zumvikanye ku buryo bizakomeza. Amatsinda akurikirana iyubahirizwa ry’agahenge na yo yatangiye kujya mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Nubwo bimeze bityo, imirwano iracyakomeye. AFC/M23 iracyagenzura uduce twinshi twa Kivu ya Ruguru, cyane cyane muri Masisi na Walikale. Imirwano hafi ya Minembwe, muri Kivu y’Amajyepfo, yatumye abaturage bahunga, inahagarika ibikorwa by’ubutabazi n’izindi serivisi z’ibanze.
Mu Ntara ya Ituri, ONU ivuga ko ADF, umutwe ufitanye isano n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu, wakajije ibitero byibasira abasivili.
ONU yatangaje ko kuva muri Kamena yanditse abantu 1,537 bakorewe ihohoterwa, 88% byaryo bikabera mu burasirazuba bwa RDC. Abantu 382 bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, barimo abagore 257 n’abakobwa 122.
Swan yongeyeho ko abaturage miliyoni 26.5 badafite ibiribwa bihagije, mu gihe abandi miliyoni 6.1 bavuye mu byabo. Gahunda ya ONU yo gutanga ubutabazi imaze kubona 50.5% by’amafaranga ikeneye.
Yasabye impande zose korohereza abatanga ubutabazi kugera ku babukeneye mu mutekano, anasaba amahanga gukomeza gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’ubutabazi.

Ibitekerezo