Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yasezeranyije guha buri Munyamerika ukuze amadolari 5,000, ni ukuvuga hafi miliyoni 7 z;amafaranga y’u Rwanda, mu gihe Ishyaka ry’Abarepubulikani ryakomeza kugenzura imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko nyuma y’amatora yo hagati muri manda ateganyijwe mu Gushyingo 2026.
Iri sezerano Trump yaritangaje ku wa Gatatu w’ejo hashize, tariki ya 9 Nzeri, ubwo yavugiraga mu nama y’Abarepubulikani yabereye i Dallas muri Leta ya Texas. Yavuze ko ayo mafaranga yise “Trump Dividend” yagomba gukoreshwa muri Amerika, ariko ntiyasobanura neza aho yazava cyangwa igihe yatangirwa.
Amerika ifite abaturage bakuze bagera kuri miliyoni 270. Bivuze ko kubaha amadolari 5,000 buri wese byatwara hafi tiriyari 1.35 y’amadolari, amafaranga menshi ashobora kongera icyuho kiri mu ngengo y’imari y’icyo gihugu.
Visi Perezida w’iki gihugu, JD Vance yavuze ko gahunda ishobora kutareba Abanyamerika bakize, anagaragaza ko amafaranga ashobora kuva mu misoro Amerika yongera ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga. Icyakora, impuguke mu bukungu zivuga ko ayo ava muri iyo misoro adahagije kugira ngo gahunda ingana ityo ishyirwe mu bikorwa.
Uyu mushinga kandi wabanza kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, kuko Perezida adashobora kuwushyira mu bikorwa ku cyemezo cye wenyine. Abawunenga bavuga ko ushobora kongera icyuho cy’ingengo y’imari y’Amerika, gisanzwe kibarirwa muri tiriyari 1.8 y’amadolari ku mwaka, ndetse n’umwenda w’igihugu ugeze hafi kuri tiriyari 40.
Abademokarate bahise bamagana iryo sezerano, bavuga ko ari uburyo bwo gushaka amajwi kandi ko nta gahunda ifatika yo kurishyira mu bikorwa yatanzwe.
Trump arimo gushaka gukora ibishoboka byose yongerera imbaraga Abarepubulikani mu gihe ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’imibereho muri rusange bikomeje kuzamuka, ahanini bitewe n’ingaruka z’intambara yo muri Iran ndetse n’ihungabana ry’ubwikorezi bwo mu Muhora wa Hormuz. Abarepubulikani bifuza kugumana ubwiganze mu Mutwe w’Abadepite no muri Sena kugira ngo Trump abashe gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda ze mu myaka ibiri isigaye ya manda ye.

Ibitekerezo