Impanuka y’indege y’intambara y’Amerika yahitanye 8

Abantu umunani barimo abakozi babiri b’isosiyete ikora indege za Boeing bapfuye nyuma y’uko indege y’intambara yo mu bwoko bwa B-52 y’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ihanutse ikimara guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Edwards Air Force Base giherereye muri California y’Amajyepfo.

Iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere saa 11:20 ku isaha ya ho, ubwo iyo ndege yari mu butumwa busanzwe bwo kuyigerageza. Yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro ikimara guhaguruka, umwotsi mwinshi wirabura ugaragarira kure cyane nk’uko BBC yabitangaje.

Colonel James Hayes yavuze ko muri iyo mpanuka hapfuyemo “Abanyamerika umunani b’indashyikirwa”, barimo abasirikare, abakozi ba Leta n’abakora imirimo ya Leta ku masezerano. Yavuze ko nta muntu n’umwe wari kuyirokoka, ndetse ibikorwa byose by’ikibuga byahise bihagarikwa by’agateganyo. Impamvu y’iyo mpanuka ntiramenyekana, ariko iperereza rya mbere riteganyijwe kumara iminsi igera kuri 30, mu gihe iryimbitse rishobora kurenga amezi atandatu.

Sosiyete Boeing yemeje ko abakozi ba yo babiri bari muri iyo ndege kandi yatangaje ko iri gukorana n’imiryango ya bo. Guverineri wa California, Gavin Newsom, yavuze ko ari impanuka ibabaje cyane anihanganisha imiryango y’ababuze aba bo.

Indege ya B-52 Stratofortress yakoreshejwe n’ingabo z’Amerika kuva mu myaka ya 1950. Ni imwe mu ndege z’intambara zikomeye zishobora gutwara imitwaro iremereye cyane irimo ibisasu bisanzwe n’ibisasu bya kirimbuzi. Mu minsi ishize yari iri mu bikorwa bya gisirikare bifitanye isano n’intambara Amerika na Israel byagabye kuri Iran.

Ikigo cya Edwards Air Force Base kiri mu butayu bwa Mojave, nko mu bilometero 160 mu majyaruguru ya Los Angeles. Abadepite batandukanye barimo n’abagaragaje akababaro batewe n’iyo mpanuka, bavuga ko bari gusengera imiryango y’ababuze aba bo ndetse n’abatabazi bari ku kazi.

Indege y’intambara y’Amerika yo mu bwoko bwa B-52 Stratofortress yagaragaye mu kirere cy’Ubwongereza muri Werurwe. (Ifoto: Reuters)

Ibitekerezo