Ibitero bya Ukraine byahitanye batandatu mu Burusiya

Abantu batandatu bishwe, abandi bane barakomereka mu gitero cya misile Ukraine yagabye mu gace ka Koloskovo, mu karere ka Valuysky ko mu ntara ya Belgorod y’Uburusiya, mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026.

Guverineri w’agateganyo wa Belgorod, Alexander Shuvaev, yatangaje ko abishwe bose ari abasivili, mu gihe abakomeretse barimo umwana w’imyaka 14. Yavuze ko uwo mwana n’undi muntu bajyanywe kwa muganga, naho abandi babiri bahabwa ubuvuzi ariko ntibakenera kuguma mu bitaro.

Shuvaev yongeyeho ko icyo gitero cyateje inkongi mu nyubako kandi cyangiza imodoka nyinshi. Ibyatangajwe n’abategetsi b’Uburusiya ntibyahise byemezwa n’urwego rwigenga, ndetse Ukraine ntiyahise igira icyo ivuga kuri iki gitero.

Belgorod ihana imbibi na Ukraine kandi ikomeje kuba kamwe mu duce tw’u Burusiya twibasirwa cyane n’ibisasu bya rutura, misile n’indege nto zitagira abapilote. Ku wa 9 Kanama, abandi bantu batandatu bari bishwe mu gitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Belgorod, nk’uko inzego zaho zabitangaje.

Mu gihe ibisasu byagwaga mu Burusiya, ingabo z’Uburusiya na zo zakomeje kugaba ibitero muri Ukraine. Amakuru mashya y’abategetsi ba Ukraine avuga ko abantu babiri bishwe, abandi batatu bagakomereka mu bitero byagabwe mu karere ka Zaporizhzhia. Ibi bitandukanye n’amakuru yabanje kuvuga ko abo bantu biciwe muri Sumy.

Ibi bitero bibaye nyuma y’umunsi umwe Uburusiya butangaje ko Ukraine yagabye kimwe mu bitero bikomeye cyane by’indege zitagira abapilote kuva uyu mwaka watangira. Byibasiye uduce dutandukanye turimo Rostov n’inkengero za Moscow, bihitana abantu benshi ndetse biteza inkongi mu bubiko bunini bw’ikigo cy’ubucuruzi cya Wildberries.

Uburusiya na bwo bwagabye ibitero bya misile na drone mu mijyi itandukanye ya Ukraine mu mpera z’icyumweru, byahitanye nibura abantu barindwi, bikomeretsa abandi benshi. Kyiv ivuga ko ibyo bitero byibasiye ibikorwa remezo n’ahatuye abasivili, naho Moscow igashimangira ko igamije ibigo bifasha inganda za gisirikare.

Mu byumweru bishize, impande zombi zakajije umurego mu bitero bigera kure y’ahabera imirwano. Ukraine ikomeje kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ububiko n’inzira zifasha u Burusiya kugeza ibikoresho ku rugamba, mu gihe Moscow na yo ikomeza kugaba ibitero bikomeye mu mijyi ya Ukraine.

Intambara yatangiye muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwagabaga igitero gisesuye kuri Ukraine. Imirwano imaze imyaka irenga ine, Uburusiya bukaba bugenzura hafi kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwa Ukraine, mu gihe ibiganiro bigamije kuyihagarika bikomeje kudatanga umusaruro.

Umugore agenda hafi ya banki yangijwe n’igitero cy’indege nto zitagira abapilote cya Ukraine cyagabwe mu ijoro i Belgorod mu Burusiya, ku wa 9 Kanama 2026 [Reuters].

Ibitekerezo