Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Andy Burnham, yoherereje ubutumwa umuntu wari wiyitiriye Susie Wiles, umuyobozi w’ibiro bya Perezida, Donald Trump, wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Amakuru yatangajwe bwa mbere na Politico avuga ko Burnham yasubije uwo muntu ubutumwa bucye mbere yo gutangira gukeka ko atari Wiles nyawe. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Downing Street, byirinze gutanga ibisobanuro birambuye, bivuga ko bidakunda kugira icyo bitangaza ku bibazo bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Abayobozi bazi iby’iki kibazo bavuze ko nta makuru y’ingenzi cyangwa y’ibanga yoherejwe. Bemeje kandi ko Burnham atigeze avugana mu buryo bw’amajwi n’uwo muntu, ahubwo ko bandikiranye ubutumwa gusa.
Igihe Burnham yatangiraga kugira amakenga, yahagaritse ibiganiro kandi ikibazo gihita kigezwa ku nzego zibishinzwe. Ambasade y’Ubwongereza i Washington na yo yamenyesheje White House iby’iyo gahunda yo kwiyitirira umuyobozi wo mu biro bya Trump.
Ntiharamenyekana igihe ubutumwa bwohererejwe, umubare wa bwo cyangwa urubuga rwakoreshejwe. Nta makuru arambuye yatangajwe ku byo Burnham n’uwo muntu baganiriyeho.
Burnham, wahoze ayobora agace ka Greater Manchester, yabaye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza ku wa 20 Nyakanga 2026, asimbuye Keir Starmer. Uyu mugabo wo mu Ishyaka ry’Abakozi yari amaze igihe gito ku butegetsi ubwo iki kibazo cyamenyekanaga.
White House yahakanye ko telefone ya Wiles yongeye kwinjirirwa
Iki kibazo cyabanje guteza impungenge ko telefone ya Susie Wiles yaba yongeye kwinjirirwa. Icyakora, umuyobozi wo muri White House yavuze ko ubutumwa Burnham yakiriye “nta sano bwari bufitanye” no kwinjirirwa kw’ibikoresho bya Wiles.
Mu 2025, ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika, FBI, byatangiye gukurikirana abantu bari biyitiriye Wiles, nyuma yo gukoresha amakuru yo muri telefone ye kugira ngo bandikire abayobozi, abasenateri, ba guverineri n’abacuruzi bakomeye.
Icyo gihe abiyitiriye Wiles bakoresheje ubutumwa n’amahamagara, rimwe na rimwe bagerageza kubona amakuru yihariye. Wiles yavuze ko urutonde rw’abantu yari afite muri telefone ye bwite rwari rwinjiriwe, ariko telefone yakoreshwaga mu kazi ka leta yo ntiyari yafashwe.
Inzego za Amerika zanatanze umuburo ku bantu bakoresha ikoranabuhanga rigezweho, harimo ubwenge buhangano, mu kwigana amajwi cyangwa imyirondoro y’abayobozi kugira ngo babone amakuru y’ibanga.
Si ubwa mbere abayobozi b’Ubwongereza bagushijwe mu mutego
Mu 2024, David Cameron, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwongereza, yakiriye ubutumwa n’ihamagara by’umuntu wiyitiriye Petro Poroshenko, wahoze ari Perezida wa Ukraine.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yahisemo gutangaza icyo kibazo, itinya ko amajwi cyangwa ubutumwa bari bandikiranye byashoboraga guhindurwa no gukoreshwa mu buryo buyobya abantu.
Mu 2022, Ben Wallace wari Minisitiri w’Ingabo, na Priti Patel wari Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, na bo bahamagariwe n’umuntu wiyitiriraga Denys Shmyhal, wari Minisitiri w’Intebe wa Ukraine. Wallace icyo gihe yavuze ko bishobora kuba byari bimwe mu bikorwa by’u Burusiya byo kuyobya abayobozi.
Ibyabaye kuri Burnham byongeye kugaragaza ko kwiyitirira abayobozi byahindutse kimwe mu byago bikomeye ku mutekano w’ikoranabuhanga. Ubutumwa bushobora kugaragara nk’ubwoherejwe n’umuntu uzwi, nyamara bugamije kubona amakuru y’ibanga, kubiba urujijo cyangwa guhungabanya umubano w’ibihugu.

Ibitekerezo