Urubanza rwa Tupac rutangiye nyuma y’imyaka 30

Nyuma y’imyaka hafi 30 yuzuyemo ibihuha, amakimbirane n’amayobera, urubanza rw’umuntu wa mbere ukurikiranyweho uruhare mu iyicwa ry’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur rwatangiye i Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2026, ubushinjacyaha n’abunganira Duane “Keffe D” Davis bagejeje ku nteko y’abacamanza imvugo zabo zibanza. Davis w’imyaka 63, wahoze ari umuyobozi w’agatsiko ko mu muhanda, akurikiranyweho gutegura igitero cy’amasasu cyahitanye Tupac mu 1996. Yahakanye icyaha.

Nubwo ubushinjacyaha butavuga ko Davis ari we warashe Tupac, bumushinja kuba yarateguye igitero kandi agatanga imbunda yakoreshejwe. Amategeko ya Nevada yemera ko umuntu ukurikiranywaho ubwicanyi kabone nubwo yaba atarakuruye imbarutso, igihe yagize uruhare mu gutegura cyangwa gufasha icyo cyaha.

Aramutse ahamwe n’icyaha cy’ubwicanyi bwakoreshejwemo intwaro hagamijwe gufasha agatsiko k’abagizi ba nabi, Davis ashobora gufungwa burundu adafite amahirwe yo kurekurwa by’agateganyo.

Ijoro ryahinduye amateka ya hip-hop

Ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 1996, Tupac n’uwari umuyobozi wa Death Row Records, Marion “Suge” Knight, barebye umukino w’iteramakofe wahuje Mike Tyson na Bruce Seldon muri MGM Grand i Las Vegas.

Nyuma y’umukino, amashusho ya kamera zo muri hoteli yagaragaje Tupac n’abo bari kumwe bakubita Orlando “Baby Lane” Anderson. Polisi yavugaga ko Anderson yari mu gatsiko ka South Side Compton Crips, naho bamwe mu bari kumwe na Tupac bakaba bari bafitanye isano na Mob Piru Bloods.

Hashize amasaha agera kuri atatu, Tupac yari yicaye iruhande rwa Knight mu modoka ya BMW, ubwo Cadillac y’umweru yabegeraga maze abantu bari bayirimo bakabarasaho. Tupac yarashwe amasasu ane, apfa ku wa 13 Nzeri 1996. Knight yarakomeretse ariko ararokoka.

Ubushinjacyaha buvuga ko igitero cyari ukwihorera ku ikubitwa rya Anderson, wari mwishywa wa Davis. Anderson yaketsweho kugira uruhare muri urwo rupfu, ariko yarabihakanye kandi ntiyigeze akurikiranwa. Yapfuye mu 1998 arashwe mu yandi makimbirane.

Amagambo ya Davis ni yo shingiro ry’urubanza

Ikirego gishingiye cyane ku magambo Davis yagiye atangaza mu biganiro n’itangazamakuru, ku byo yabwiye abashinzwe iperereza ndetse no mu gitabo Compton Street Legend yasohoye afatanyije n’undi mwanditsi mu 2019.

Muri icyo gitabo, Davis yemeye ko yari muri Cadillac yakurikiye imodoka ya Tupac kandi ko yafashe imbunda akayishyira mu gice cy’inyuma cy’imodoka. Ntiyigeze avuga ko ari we warashe.

Abunganira Davis bavuga ko ibice bimwe by’icyo gitabo byakabirijwe cyangwa bigahimbwa kugira ngo kigurwe cyane. Davis aherutse no kuvuga ko atari we wanditse igitabo, ahubwo cyanditswe n’umwanditsi wabikoraga mu izina rye.

Urukiko rwatesheje agaciro icyifuzo cy’abunganizi be cyo kubuza ubushinjacyaha gukoresha icyo gitabo. Umucamanza Carli Kierny yavuze ko Davis yigeze kucyemeza nk’inkuru nyakuri y’ibyamubayeho. Ikiganiro Davis yahaye abashinzwe iperereza mu 2008 na cyo cyemerewe gukoreshwa nk’ikimenyetso.

Davis avuga ko icyo gihe yari yarahawe ubudahangarwa kugira ngo atange amakuru, ariko ubushinjacyaha bukavuga ko ubwo burinzi butakomeje kubahirizwa nyuma y’uko asubiriye muri ayo makuru ku mugaragaro no mu gitabo agamije inyungu.

Amakimbirane yashegeshe injyana ya rap

Urubanza rushobora kongera kugaruka ku makimbirane yaranze injyana ya rap mu myaka ya 1990, yahuzaga abaraperi bo ku Nkombe y’Iburasirazuba n’abo ku Nkombe y’Iburengerazuba bwa Amerika.

Tupac yari isura ikomeye ya Death Row Records, naho Christopher Wallace, uzwi nka The Notorious B.I.G. cyangwa Biggie Smalls, akaba icyamamare cya Bad Boy Records. Biggie na we yarashwe arapfa i Los Angeles muri Werurwe 1997, amezi atandatu nyuma ya Tupac. Urupfu rwe na rwo ntirurabonerwa uwahamwe n’icyaha.

Mbere yo gupfa afite imyaka 25, Tupac yari yarabaye umwe mu bahanzi bakomeye ku isi. Album ye All Eyez on Me yacurujwe kopi zirenga miliyoni eshanu, mu gihe amagambo y’indirimbo ze yakundaga kugaruka ku busumbane, ubukene, ivanguramoko n’ubuzima bwo mu mihanda.

Mu batangabuhamya bashobora kwitaba urukiko harimo Suge Knight, wari utwaye imodoka igihe Tupac yaraswaga. Icyakora, Knight, ufungiye ikindi cyaha, yatangaje ko adashaka gutanga ubuhamya. Ubushinjacyaha buteganya guhamagaza abantu bari hagati ya 35 na 45, naho urubanza rukaba rushobora kumara ibyumweru bigera kuri bitandatu.

Tupac na Snoop Dogg bombi bari abahanzi babarizwaga muri sosiyete itunganya umuziki ya Death Row Records yo i Los Angeles, yayoborwaga na Suge Knight. Getty Images

Ibitekerezo