AmakuruImyidagaduro

Impuruza ya Ndahiro Valens Pappy ku bamwibasira yaciye igikuba

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy yatangaje ko amaze igihe anyura mu bihe bikomeye avuga ko aterwa n’abantu bamwibasira mu buryo bwo kumwangisha abandi no kumusiga icyasha mu maso y’abantu nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI.

Uyu mugabo umaze kubaka izina mu itangazamakuru ndetse no mu bikorwa byo gushyigikira impano z’abahanzi, yavuze ko ibyo ari gukorerwa byagiye bikorwa buhoro buhoro ariko akabigira ibanga kugira ngo atabihindura ikibazo gikomeye.

Pappy yavuze ko hari abantu bakomeje gukwirakwiza amagambo n’inkuru bigamije kumwangiriza izina no kumutanya n’abo bakorana cyangwa inshuti ze. Yongeyeho ko uburyo ibyo bikorwa bushobora guteza umwuka mubi mu bantu niba bidahagaritswe.

Uyu munyamakuru kandi yavuze ko bitangiye gufata indi sura, aho bamwe mu bamwibasira ngo bageze n’aho babikora ku mugaragaro nta bwoba bafite, ndetse hari n’igihe bikorwa hafi y’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera ariko ntihagire igikorwa kibikumira.

Pappy yatangaje ko yinjiye mu muziki nk’umuhanzi, aho aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshya yise “Abanzi”, yavuze ko yayikoze nyuma y’igihe kinini ayitegura ndetse ko ubutumwa buyirimo bushingiye ku bihe amaze iminsi acamo.

Ndahiro Valens Pappy yavuze ko hari abantu bashaka kumwicira izina banamwangisha abantu (Ifoto yakuwe mu mashusho y’inkuru ya ISIMBI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *