Ndahiro Valens Papy yanyomoje inkuru zivuga ko yibarutse umwana wa cyenda

Kuri uyu wa 16 Kamena 2026 nibwo ku mbuga nkoranyambaga haramukiye inkuru zivuga ko Umunyamakuru Ndahiro Valenc papy ari mu byishimo byo kwibaruka umwana wa cyenda.

Uyu munyamakuru abinyujije kuri X yahakanye ibivugwa agaragaza ko atari ukuri.

Mu butumwa yanditse asubiza uwitwa No Brainer yanditse agira ati “Ayo makuru ni ibihuha nubwo kubyara ari umugisha uturuka ku Uwiteka, ariko byo ibi ni ibinyoma, Murakoze.”

Uyu munyamakuru ukundwa na benshi mu Rwanda ku wa 15 Kamena 2026 nibwo yashyize kuri Instagram ifoto imugaragaza ari kumwe n’umugore we bateruye umwana muto ayihekekesha utumenyetso (imoji) tw’umutima dutatu.

Icyakora uyu mugabo ntiyagaragaje umubare w’abana afite.

Ndahiro Valens Papy ni umunyamakuru w’umwuga kandi uzwi cyane mu Rwanda, gusa akaba anafite impano yo kuririmba.

Akora kuri televiziyo yigenga ya BTN TV Rwanda, aho azwi cyane mu gutara, gutunganya, no gukora inkuru zicukumbuye, izo mu muhanda, n’izibanda ku bibazo n’akarengane by’abaturage.Amaze imyaka irenga 15 mu mwuga w’itangazamakuru.

Ibitekerezo