Umuhanzi w’Umunyamerika mu njyana ya “Alt-pop” n’umuntu uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Oliver Tree, ari mu bantu batandatu bapfiriye mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yagonganye n’indi muri Brazil.
Uwo muhanzi w’imyaka 32 yari ari mu rugendo rwe rw’ibitaramo ku isi ubwo iyo mpanuka yabaga ku Cyumweru mu Mujyi wa Rio de Janeiro. Imwe muri izo kajugujugu nyuma yo kugongana yaguye mu kibuga cy’imodoka ziri mu igaraje (Garage), bituma imodoka zigera kuri 20 zifatwa n’inkongi y’umuriro.
Amashusho yatangajwe n’itangazamakuru rya Brazil agaragaza imwe muri izo kajugujugu igwa iva mu kirere, ndetse n’inkongi ikomeye n’umwotsi mwinshi bituruka aho impanuka yabereye.
Abategetsi batangaje ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka nk’uko BBC yabitangaje.
Urwego rushinzwe kuzimya inkongi mu Ntara ya Rio de Janeiro rwatangaje ko rwageze ahabereye impanuka ahagana saa tatu za mugitondo ku isaha y’aho (09:00), ari na 12:00 ku isaha ya GMT.
Umunyabigwi mu gutunganya ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga ukomoka muri Argentina, Gaspar Prim Diaz uzwi nka Gaspi, na we bivugwa ko yari muri imwe muri izo kajugujugu, nk’uko byatangajwe n’Ikigo Associated Press.
Abandi bari muri kajugujugu ya mbere barimo Lucas Brito Chaves, Lucas Vignale ndetse n’umupilote Alexandre Souza. Urutonde rw’abari muri kajugujugu ya kabiri rwerekana ko yari irimo umupilote umwe gusa witwa Charles Marsillac.
Oliver Tree yavukiye Oliver Tree Nickell i Santa Cruz, California mu 1993. Yamenyekanye cyane mu 2016 ubwo yacaga ibintu ku mbuga nkoranyambaga.
Yamenyekanye kandi ku misatsi ye yihariye (nk’akabumbano), ndetse n’indirimbo zirimo “Life Goes On”, “Miss You” na “Alien Boy”.
Yari atangiye urugendo rw’ibitaramo ku isi, aho igitaramo cye giheruka cyabereye i São Paulo muri Brazil ku wa 6 Kamena. Yari afite ibitaramo byari biteganyijwe i Lisbon muri Portugal ku wa 1 Nyakanga, ndetse no mu Bwongereza i Glasgow, Manchester na London muri Nzeri.
Umuhanzi KSI, bakoranye indirimbo “Voices”, yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwe, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X.
Yagize ati: “Sinshobora no kwizera ko nandika ibi. Wari ukiri muto cyane, ufite imyaka 32. Wagombaga gukomeza kubaho, gukora umuziki mwinshi n’ibikubiye byinshi. Uri umugabo w’icyamamare kandi uzahora wibukwa.”
N’undi uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga Steve-O na we yagaragaje agahinda, avuga ko Oliver Tree yari inshuti ye magara kandi umuntu mwiza cyane uzamubera igihombo gikomeye.
Oliver Tree yari yaregukanye ibihembo bya Brit Awards mu 2024 kubera indirimbo “Miss You”, afatanyije na producer w’Umunyadage Robin Schulz.
Mu 2020, yari yaciye agahigo muri “Guinness World Records” ubwo yubakaga igare rya kick scooter rinini cyane ku isi, rifite uburebure bw’ubujyejuru bwa metero 4.16 n’uburebure bwa metero 3.13.

Ibitekerezo