Koreya y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byemeje kugabanya iminsi n’ingano by’imyitozo ya gisirikare bihuriyeho, nyuma y’itegeko rya Perezida Donald Trump wavuze ko iyo myitozo ihenze kandi ishobora gufatwa nk’ubushotoranyi kuri Koreya ya Ruguru.
Iyo myitozo ngarukamwaka yiswe Ulchi Freedom Shield yari iteganyijwe kumara iminsi 11, ikarangira ku wa 27 Kanama 2026. Ingabo za Koreya y’Epfo zatangaje ko izasozwa ku wa Gatanu, tariki ya 21 Kanama, bivuze ko igabanyijweho iminsi itandatu.
Ibihugu byombi byemeranyije kandi kugabanya ibikorwa bya gisirikare bikorerwa ku butaka. Bimwe muri byo byahagaritswe, ibindi bisimbuzwa imyitozo ikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ryigana ibikorwa byo ku rugamba.
Minisiteri y’Ingabo y’Amerika yatangaje ko nubwo iyi myitozo yagabanyijwe, ibikorwa by’ingenzi bigamije gukomeza ubushobozi bw’ingabo bizakorwa. Yashimangiye ko impinduka zakozwe zitazagira ingaruka zikomeye ku myiteguro y’ingabo z’Amerika ziri muri ako karere.
Trump yavuze ko yafashe iki cyemezo kubera ko imyitozo nk’iyi itwara amafaranga menshi kandi igatanga ubutumwa bushobora gufatwa nk’ubushotoranyi kuri Pyongyang. Yongeye gushimangira ko afitanye umubano mwiza na Kim Jong Un uyobora Koreya ya Ruguru.
Koreya y’Epfo yavuze ko icyemezo cya Trump cyatangajwe itabanje kukimenyeshwa. Minisitiri w’Ingabo, Ahn Gyu-back, yatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’imyitozo, cyari kigizwe ahanini no kwigana uburyo ingabo zagaba igitero cyo kwirwanaho, cyakuweho.
Koreya ya Ruguru imaze igihe ifata imyitozo ihuza Amerika na Koreya y’Epfo nk’imyiteguro yo kuyigabaho igitero. Amerika na Koreya y’Epfo zo zivuga ko igamije kwitoza uburyo bwo kwirwanaho mu gihe habayeho igitero giturutse mu Majyaruguru.
Kim Yo Jong, mushiki wa Kim Jong Un akaba n’umwe mu bayobozi bakomeye muri Koreya ya Ruguru, yavuze ko kugabanya iminsi n’ingano by’iyi myitozo bidahindura imiterere ya yo. Yashimangiye ko Pyongyang ikomeje kuyifata nk’igikorwa cy’ubushotoranyi.
Iki cyemezo gifashwe mu gihe Trump agaragaza ubushake bwo kongera kugirana ibiganiro na Kim Jong Un. Perezida wa Amerika yatangaje ko ubutumwa aherutse kumwoherereza bwabonye igisubizo, ariko ntiyatanze ibisobanuro birambuye. Amakuru avuga ko ashobora kuba yifuza guhura na Kim mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, ariko nta gahunda yemewe y’inama yabo iratangazwa.
Trump na Kim bahuye inshuro eshatu hagati ya 2018 na 2019. Ibiganiro bya bo byaje guhagarara kubera kutumvikana ku buryo Koreya ya Ruguru yahagarika gahunda ya yo y’intwaro kirimbuzi n’icyo Amerika yari gukora ku bihano yafatiye Pyongyang.
Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, yagaragaje ko ashyigikiye ibiganiro byagabanya amakimbirane ku mwigimbakirwa wa Koreya. Yanashimangiye ko igihugu cye kigomba kubaka ingabo zikomeye kandi zifite ubushobozi bwo kwirwanaho, kugira ngo kigabanye urugero rw’uko umutekano wa cyo wishingikiriza kuri Amerika.
Icyemezo cyo kugabanya imyitozo cyateje impaka muri Koreya y’Epfo. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko gishobora guca intege ubushobozi bw’ibihugu byombi bwo guhangana n’ibitero, mu gihe abagishyigikiye babona ko gishobora gutanga amahirwe yo kongera ibiganiro hagati ya Washington na Pyongyang.

Ibitekerezo