Guverinoma y’Ubwongereza yatangaje ko ingabo za yo zakoze igikorwa cya gisirikare gikomeye zifatira mu mazi ya Channel (La Manche) ubwato bucyekwaho gukoreshwa n’Uburusiya mu gutwara ibikomoka kuri peteroli mu buryo bwo gukwepa ibihano mpuzamahanga.
Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, yavuze ko icyo gikorwa cyabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, aho abakomando badasanzwe bo mu ngabo zirwanira mu mazi (Royal Marines), bafatanyije n’inzego z’umutekano ndetse n’ingabo zirwanira mu kirere (RAF), binjiye kuri ubwo bwato mu gikorwa cyamaze amasaha atandatu.
Ubwato bwafashwe bwitwa Smyrtos, bukaba busanzwe bugendera munsi y’ibendera rya Cameroun. Nyuma yo gufatwa, bwahise bujyanwa ku nkombe zo mu majyepfo y’Ubwongereza kugira ngo bukorweho iperereza.
Starmer yavuze ko iki gikorwa ari indi ntambwe ikomeye mu guhangana n’ibikorwa Uburusiya bukoresha mu gushaka amafaranga yo gutera inkunga intambara yo muri Ukraine.
Amakuru y’ubugenzuzi bw’ingendo z’amato agaragaza ko Smyrtos yari yahagurutse ku cyambu cy’Uburusiya cya Ust-Luga ku wa 5 Kamena 2026, mbere yo kugera mu mazi ya Channel. Ubu bwato bwari busanzwe bwafatiwe ibihano mu mwaka wa 2025, ndetse bwaje no guhindura izina n’ibendera inshuro nyinshi.
Ubwongereza buvuga ko Uburusiya bumaze imyaka bukoresha amato arenga 700 akora mu buryo bwihishe kugira ngo bukomeze kohereza peteroli ku masoko mpuzamahanga nubwo bwafatiwe ibihano.
Ayo mato ngo atwara hafi 75% by’ibikomoka kuri peteroli by’Uburusiya biri mu bihano.
Minisitiri w’Ingabo, Dan Jarvis, yavuze ko guhagarika ibikorwa by’ayo mato ari uburyo bwo kugabanya amafaranga Uburusiya bukoresha mu ntambara yo muri Ukraine.
Iki gikorwa cyari gishyigikiwe n’indege y’ubutasi yo mu bwoko bwa RAF P-8, hamwe n’amato y’intambara HMS Sutherland na HMS Ledbury.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimiye Ubwongereza kuri iki gikorwa, avuga ko ari intambwe ikomeye mu kurushaho gukaza ibihano ku bikorwa by’ubucuruzi bwa peteroli by’Uburusiya.
Naho umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, Kemi Badenoch, yashimye abasirikare bakoze icyo gikorwa, avuga ko bagaragaje ubutwari mu gushyigikira Ukraine.
Leta y’Ubwongereza yavuze ko izakomeza gukurikirana no gufatira ingamba amato yose akekwaho gufasha Uburusiya gukwepa ibihano mpuzamahanga no gukomeza gutera inkunga intambara iri muri Ukraine.

Ibitekerezo