Ingingo 14 zigize amasezerano y’Amerika na Iran

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran byashyize umukono ku masezerano yo kongera no gukomeza agahenge hagati y’ibihugu byombi, ndetse ayo masezerano yahise atangira kubahirizwa. Umuyobozi muri White House yemeje ko Perezida w’Amerika, Donald Trump, yayashyizeho umukono ubwo yari mu nama ya G7 yabereye i Evian-les-Bains mu Bufaransa.

Aya masezerano agizwe n’ingingo 14 azwi nka Memorandum of Understanding (MoU). Ateganya ko Iran itazigera igira intwaro za kirimbuzi, ndetse hakazanashyirwaho ikigega cya miliyari 300 z’amadolari kigamije kongera kubaka no guteza imbere ubukungu bw’icyo gihugu. Amerika yavuze ko aya masezerano azubahirizwa hashingiwe ku myitwarire ya Iran, bivuze ko izungukirwa gusa niramuka yubahirije ibyo yiyemeje.

1. Guhagarika intambara burundu

Amerika, Iran n’abafatanyabikorwa ba bo bemeranyije guhagarika ibikorwa bya gisirikare ku mpande zose zirimo na Lebanon. Impande zombi ziyemeje kutazongera gutangiza ibitero cyangwa gutera ubwoba undi, no kubahiriza ubusugire bwa Lebanon.

2. Kutivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu

Amerika na Iran byiyemeje kubahiriza ubusugire bwa buri gihugu no kutivanga mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu. Iyi ngingo ishobora kutishimirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Iran bari barizeye inkunga y’Amerika.

3. Iminsi 60 yo kuganira ku masezerano ya nyuma

Impande zombi zemeranyije kuganira ku masezerano ya nyuma mu gihe kitarenze iminsi 60, ariko icyo gihe gishobora kongerwa nibyumvikanwaho. Perezida Trump na Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, bamaze gushyira umukono kuri aya masezerano y’agateganyo.

Perezida wa Iran, Masoud yashyize umukono ku masezerano (Ifoto: Ambasade ya Iran mu Buhinde kuri X)

4. Amerika igomba gukuraho ibihano byo mu nyanja

Amerika yatangiye gahunda yo gukuraho inzitizi yari yarashyize ku byambu bya Iran ndetse no kugabanya ibikorwa bya gisirikare hafi y’icyo gihugu. Biteganyijwe ko ibyo bizaba byarangiye mu minsi 30.

5. Kongera gufungura Umuhora wa Hormuz

Iran yemeye gufasha amato y’ubucuruzi kongera kunyura mu Muhora wa Hormuz nta mafaranga aciwe. Uyu muhira ni ingenzi cyane mu bucuruzi bwa peteroli ku isi, kuko gufungwa kwa wo kwari kwatumye ibiciro bya peteroli bizamuka cyane.

6. Ikigega cya miliyari 300 z’amadolari cyo kubaka Iran

Amerika n’ibihugu by’inshuti bya yo bizategura gahunda yo gushora nibura miliyari 300 z’amadolari mu bikorwa byo kongera kubaka Iran no guteza imbere ubukungu bwa yo. Icyakora Amerika yavuze ko itazatanga amafaranga ya yo muri icyo kigega.

7. Gukuraho ibihano by’ubukungu

Amerika yemeye gukuraho ibihano byose by’ubukungu yari yarafatiye Iran, harimo n’ibyari byemejwe n’akanama k’umutekano ka Loni. Icyakora igihe nya cyo bizatangirira ntikiramenyekana.

Perezida Trump ubwocyashyiraga umukono ku masezerano na Iran

8. Iran yemeye kutagira intwaro za kirimbuzi

Iran yemeye kutazigera ikora cyangwa igura intwaro za kirimbuzi. Na none impande zombi zemeranyije gushaka uburyo bwo kugenzura no kugabanya uranium Iran isanzwe ifite, bikazakorwa bigenzurwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA).

9 na 10. Gukomeza uko ibintu bihagaze ubu

Mu gihe hagitegerejwe amasezerano ya nyuma, Amerika yemeye kutongera gushyiraho ibindi bihano, ndetse yemerera Iran gukomeza kohereza hanze peteroli n’ibindi bicuruzwa bifitanye isano na yo.

11. Kurekura amafaranga ya Iran yari yarahagaritswe

Amerika yemeye kurekura bimwe mu bikorwa by’imari n’amafaranga ya Iran yari yarahagaritswe, mu rwego rwo kuyishishikariza gukomeza kubahiriza ibyo yemeye muri aya masezerano.

12 kugeza ku ya 14. Gukurikirana ishyirwa mu bikorwa

Amerika na Iran bizashyiraho uburyo bwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano. Nyuma ya ho hazatangira ibiganiro byo gutegura amasezerano ya nyuma, ateganyijwe kuzemezwa n’umwanzuro w’akanama k’umutekano ka Loni uzaba ufite agaciro gakurikiranywa n’amategeko mpuzamahanga.

Amafoto ya Perezida Trump w’Amerika (ibumoso) n’iy’uwa Iran, Masoud Pezeshkian (iburyo) yegeranyijwe

Ibitekerezo