Inkongi y’umuriro imaze hafi icyumweru yibasiye igice cya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe giherereye mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, imaze kwangiza hegitari zirenga 17 z’ishyamba.
Ibikorwa byo kuyizimya bikomeje gukorwa ku bufatanye bw’abaturage, Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’Igihugu n’abakozi bashinzwe kubungabunga pariki. Abaturage bavuga ko abagera kuri 200 bitabira buri munsi, nubwo imiterere y’aho umuriro uri ikomeje gutuma kuyihashya bigorana.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko inkongi yatangiriye hagati muri pariki, ahantu hareshya n’ibilometero birindwi uvuye ku nkengero za yo.
Kuba umuriro waradukiye kure y’aho abaturage batuye byatumye inzego z’umutekano zikeka ko ushobora kuba waratewe n’ibikorwa bya muntu bitemewe bikorerwa muri iryo shyamba. Icyakora, icyawuteye ntikiramenyekana burundu, kuko iperereza rigikomeje.
CIP Kamanzi yavuze ko abafatanyabikorwa bose bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo umuriro uzimywe, agaragaza ko hari icyizere cy’uko ushobora kugenzurwa.
Yanenze abantu bakivogera Pariki ya Nyungwe, ashimangira ko ibikorwa bya bo bishobora guteza ingaruka zikomeye ku bidukikije no ku mutungo kamere w’igihugu.
Yagize ati: “Kubona hari umuntu ugihirahira akinjira mu ishyamba rya Nyungwe rizwi nk’ibihaha by’igihugu, ni ibintu bidakwiye kwihanganirwa. Abazamenyekana ko babigizemo uruhare bazahanwa n’amategeko.”
Polisi yatangaje ko iperereza rigamije kumenya abashobora kuba bafite uruhare mu gutangiza iyo nkongi rikomeje, kandi ko abazafatwa bazashyikirizwa ubutabera.
Abaturage bongeye gusabwa kwirinda kwinjira muri pariki batabifitiye uburenganzira no kudakora ibikorwa bishobora guteza umuriro. Bibukijwe ko inkongi zangiza amashyamba, zikica inyamaswa, zigahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima ndetse rimwe na rimwe zigahitana abantu n’imitungo ya bo.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba ya kimeza kandi afite urusobe rw’ibinyabuzima rukomeye muri Afurika. Ibarizwamo amoko 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge n’amoko agera kuri 300 y’inyoni. Mu 2023, yashyizwe ku rutonde rw’Umurage w’Isi rwa UNESCO kubera agaciro kayo kihariye mu kubungabunga ibidukikije.
Mu Karere ka Nyaruguru, iyi pariki ikora ku Mirenge ya Kivu, Muganza, Nyabimata na Ruheru. Inkongi iri kuvugwa yibasiye igice cyayo giherereye mu Murenge wa Muganza.

Ibitekerezo