RDC: Inkongi yasize isantere ya Nyabibwe mu bwoba

Inkongi y’umuriro imaze iminsi ine yibasiye umusozi ukikije santere ya Nyabibwe, muri Teritwari ya Kalehe ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze kwangiza hegitari zigera kuri 20 z’ibimera.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko umuriro watangiye ku wa Mbere, tariki ya 31 Kanama 2026, ukomeza gukwirakwira ku musozi. Bivugwa ko umaze gutwika hafi kimwe cya gatatu cy’ibimera byari biwutwikiriye.

Kugeza ubu, icyateye iyo nkongi ntikiramenyekana. Icyakora, impirimbanyi z’ibidukikije zo muri Kalehe zikeka ko ishobora kuba yaratewe n’imicungire mibi y’umuriro ukoreshwa n’abaturage mu gutegura imirima nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Abo bahanga bavuga ko hari abaturage batwika ibyatsi n’ibihuru kugira ngo babone ubutaka bwo guhingaho, ariko ntibagenzure neza umuriro, ugakwira mu bindi bice. Ibi birakekwa gusa, mu gihe hagitegerejwe iperereza ryemeza icyateye iyi nkongi.

Ikibazo gihangayikishije cyane ni uko kwangirika kw’ibimera byo kuri uwo musozi bishobora gushyira mu kaga ingo nyinshi zubatse munsi yawo. Ibimera bigira uruhare mu gufata ubutaka no kugabanya umuvuduko w’amazi amanuka ku misozi mu gihe cy’imvura nyinshi.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo gishinzwe Ibidukikije n’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro mu Karere k’Ibiyaga Bigari, CEM-GL, Me Joseph Byenda Chifuko, yavuze ko abaturage bafite impungenge z’isuri, inkangu n’ibyondo bishobora kumanuka ku musozi mu bihe by’imvura.

Yagize ati: “Dufite impungenge ko ibi bimera nibimara gushya byose, ingo nyinshi ziri munsi y’uyu musozi zishobora kuzibasirwa n’isuri, inkangu n’imyuzure y’ibyondo mu gihe cy’imvura.”

Izi mpungenge ziyongera ku kuba Kalehe isanzwe iri mu duce twugarijwe n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi. Muri Werurwe 2026, imvura yari yangije imyaka, amazu n’imihanda mu midugudu yo muri Mbinga y’Amajyaruguru, irimo na Nyabibwe.

CEM-GL ivuga ko iyi nkongi ishobora no gutuma amoko amwe y’ibimera n’inyamaswa azimira, ubutaka bukangirika ndetse n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikiyongera.

Iki kigo cyasabye abayobozi gukaza igenzura ry’ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi bikorwa bya muntu bikorerwa hafi y’ahari ibimera. Cyasabye kandi gutangiza ibikorwa byo kongera gutera amashyamba ku buso bwangiritse, hakoreshejwe amoko y’ibiti abereye ako gace.

Cyashimangiye ko abaturage bagomba kwigishwa uburyo bwo gukoresha neza umuriro mu mirimo y’ubuhinzi, kikifuza kandi ko uwo musozi wahabwa uburinzi bwihariye bushingiye ku mategeko kugira ngo urusobe rw’ibinyabuzima rwawo rubungabungwe mu gihe kirekire.

Inkongi y’umuriro imaze iminsi ine yibasiye umusozi ukikije santere ya Nyabibwe muri RDC. Ifoto: Radio Okapi

Ibitekerezo