Mu gihe u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 22 umuhango wo kwita amazina ingagi, abatuye mu murenge wa Kinigi, mu karere ka Musanze, bavuga ko ibikorwa byo kubungabunga Pariki y’Ibirunga n’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi byagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’aka gace.
Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri 2026, witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ndetse n’abashyitsi batandukanye barimo abaturutse mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika.
Umuhango wo kwita amazina ingagi watangiye mu 2005, ukaba umaze kuba ku nshuro ya 21. Kuva watangira, ingagi zisaga 400 zimaze guhabwa amazina.
Abatuye Kinigi bavuga ko ingagi zabahinduriye ubuzima
Ku batuye mu nkengero za Pariki y’Ibirunga, uyu muhango ntusobanura gusa kwita amazina ingagi, ahubwo bawubonamo igikorwa gifite uruhare mu iterambere ryabo n’iry’akarere.
Irakoze Juriene, umwe mu babyeyi bo mu Kinigi ukunze kwitabira ibikorwa byo kwita izina ingagi, avuga ko Pariki y’Ibirunga yabaye isoko y’amahirwe menshi ku baturage.
“Iyi pariki idufatiye runini kuko ubu iterambere rirarimbanyije cyane cyane binyuze mu bukerarugendo n’ishoramari. Ubu ibikorwaremezo ni byinshi, amashuri, amavuriro meza, imihanda n’ibindi byinshi. Ibyo byose ni ukubera iyi pariki. Mbese twateye imbere ku buryo bugaragara.”

Avuga ko amafaranga n’amahirwe bituruka ku bukerarugendo byatumye abashoramari barushaho gushora imari muri aka gace, bigatanga umusanzu mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Kwita izina si umuhango gusa, ni no kurinda ingagi
Abitabiriye uyu muhango banagarutse ku kamaro ko kurinda ingagi, haba kuzirinda ba rushimusi ndetse no n’indwara zishobora kuzibasira.
Fiona, umwe mu bavuze kuruhare rwo kwita no kurinda izi nyamaswa, yavuze ko ingagi zikwiye kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo zikomeze kubaho no kororoka.
“Ingagi ni ibiremwa bikwiye kwitabwaho, bikarindwa ba rushimusi ko bagira icyo bazitwara, ndetse zikarindwa kurwara; hagira zirwara zikavurwa kare.”
Kuri we, kurinda ingagi ntibireba abakozi ba pariki gusa, ahubwo bisaba uruhare rw’abaturage n’abandi bose bafite aho bahurira n’ubukerarugendo.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yavuze ko umuhango wo kwita amazina ingagi ufite igisobanuro kirenze guha izina inyamaswa.
Yagaragaje ko ari umwanya wo kongera kwibutsa Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa inshingano bafite zo kurinda umutungo kamere, cyane cyane ingagi zo mu misozi.
“Ni umunsi ukomeye cyane kuko utwibutsa umutungo kamere twahawe n’inshingano zo kuwusigasira.”
Minisitiri w’Intebe kandi yavuze ko muri aka karere hatangijwe umushinga wo kubaka umudugudu w’ikitegererezo uzaba ugizwe n’amazu agera kuri 547, azatuzwamo abaturage.
Yasobanuye ko intego ya Leta ari uko inyungu zituruka mu kubungabunga pariki n’ibinyabuzima zigera ku baturage, bityo ibikorwa byo kurengera ibidukikije bikaba isoko y’iterambere rirambye.

Perezida Kagame yageneye ubutumwa abatuye Kinigi
Muri uyu muhango, Minisitiri w’Intebe yagejeje ku bitabiriye ubutumwa yahawe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame.
Yavuze ko Perezida Kagame yashimiye abaturage ubufatanye bagira mu kubungabunga umutungo kamere, anabizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no gushyigikira gahunda zigamije kuzamura imibereho yabo.
Ati:“ intore izirusha intambwe yantumye ngo nongere mbashimire ubufatanye bwanyu, yantumye kandi ngo mbizeze ko Guverinoma ndetse nawe ubwe ku giti cye bazakomeza kuba hafi no kubashyigikira kugira ngo muzamure imibereho yanyu ya buri munsi.”
Perezida Kagame kandi mu butumwa yahaye ministiri wintebe, yashimangiye ko hakenewe gukomeza gufatanya mu kubungabunga umutungo kamere, kuko ari wo shingiro ry’amahirwe n’inyungu zigomba kugera ku baturage.
Imyaka 21 y’umuhango wo kwita izina ingagi
Kuva umuhango wo kwita amazina ingagi watangizwa mu 2005, wabaye kimwe mu bikorwa bikomeye bizamura ubukangurambaga bwo kubungabunga ingagi zo mu misozi ndetse no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije mu Rwanda.
Kugeza mu 2026, ingagi zisaga 400 zimaze guhabwa amazina muri iyi gahunda.
Ku baturage ba Kinigi, icyizere ni uko ubukerarugendo n’ishoramari bikomeza kwaguka, ari na ko inyungu zabyo zizakomeza kugera ku baturage, mu gihe na bo bakomeza kugira uruhare mu kurinda Pariki y’Ibirunga n’ibinyabuzima biyirimo.
Kuri bo, ingagi si inyamaswa zo kureba gusa; ni umutungo kamere ushobora gukomeza guhindura imibereho y’abaturage no gutera imbere kw’igihugu.

Ibitekerezo