Museveni yakiriye umugogo w’umwami Oyo

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Entebbe umugogo w’Umwami wa Tooro, Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV, wakuwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umugogo w’uyu mwami wageze muri Uganda kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu ndege yihariye. Perezida Museveni yari kumwe n’abo mu muryango w’ibwami, abayobozi ba Tooro n’abandi banyacyubahiro.

Museveni yegereye isanduku yari itwikiriwe n’amabendera ya Uganda n’Ubwami bwa Tooro, ayishyiraho indabo, arunama mu rwego rwo guha icyubahiro umwami watanze afite imyaka 34.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Museveni yavuze ko umugabekazi, Best Kemigisa, yamumenyesheje iby’uburwayi bwe bwa mbere mu Gushyingo 2025. Guverinoma ya Uganda yafashije mu bikorwa byo kumushakira ubuvuzi bwihariye mu Budage, nyuma ajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Museveni yavuze ko nubwo hashyizweho imbaraga zo kumuvuza, ubuzima bwe butashoboye kurokoka.

Yagize ati: “Mu gihe cyose yamaze ku ngoma ya Tooro, Oyo yari umuntu mwiza n’umuyobozi mwiza. Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku baturage ba Tooro no kuri Uganda.”

Yasabye abaturage ba Tooro gukomeza gutuza no kwirinda ibikorwa byose byateza akaduruvayo muri iki gihe cy’agahinda. Yanifurije Umwami Oyo kuruhukira mu mahoro.

Umwami Oyo yatangiye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku wa 27 Kanama 2026, aho yari amaze igihe avurirwa. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko yari arwaye kanseri, nubwo Ubwami bwa Tooro butahise butangaza ku mugaragaro ubwoko bw’uburwayi yari afite.

Nyuma y’imihango yabereye ku kibuga cy’indege, isanduku irimo umugogo we yashyizwe muri kajugujugu ya gisirikare, ijyanwa ku Ngoro y’Ubwami ya Karuziika mu Mujyi wa Fort Portal.

Kugera k’umugogo ku ngoro byatangije iminsi icyenda y’icyunamo giteganywa n’umuco wa Tooro. Muri icyo gihe, abaturage n’abandi bashaka kumuha icyubahiro cya nyuma bazemererwa kunyura imbere y’umugogo we.

Gahunda iteganya ko Umwami Oyo azatabarizwa ku wa 12 Nzeri 2026 mu irimbi ry’abami rya Karambi. Nyuma yo kumutabariza, abo mu muryango w’ibwami wa Babiito bazatangira ibikorwa byo kwemeza no kwimika umwami mushya.

Oyo yimye ingoma ya Tooro mu 1995 afite imyaka itatu gusa, nyuma y’uko se, Patrick David Matthew Kaboyo Olimi III, atanze. Icyo gihe yabaye umwami muto kurusha abandi ku isi.

Mu myaka 31 yamaze ku ngoma, yibanze ku guteza imbere urubyiruko, uburezi, ubuzima no kubungabunga ibidukikije. Yabaye kandi intumwa y’Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kurwanya virusi itera Sida.

Museveni yakiriye umugogo w’umwami Oyo. Ifoto: The New Vision

Amafoto agaragaza igikorwa Museveni yakoze cyo kwakira umugogo w’umwami Oyo. The New Vison

Ibitekerezo