Nyuma y’imyaka hafi 30 urupfu rw’umuraperi w’icyamamare Tupac Shakur rukomeje kuba rimwe mu mayobera akomeye mu mateka ya hip-hop, urukiko rwo muri Las Vegas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwahamije Duane “Keffe D” Davis icyaha cyo kugira uruhare mu gutegura iyicwa rye.
Inteko y’abacamanza yahamije Davis w’imyaka 63 icyaha cy’ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere hakoreshejwe intwaro yica. Ni we muntu wa mbere uhamijwe icyaha mu rubanza rw’urupfu rwa Tupac, warashwe mu 1996. Abacamanza bafashe umwanzuro nyuma y’amasaha atageze kuri atatu bari bamaze bari mu mwiherero.
Davis wahoze ari umwe mu bayobozi b’agatsiko ko mu mihanda kazwi nka South Side Compton Crips, ntiyashinjwaga kuba ari we warashe Tupac. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari we wagize uruhare rukomeye mu gutegura icyo gitero no kubona imbunda yakoreshejwe. Amategeko ya Nevada yemera ko umuntu wateguye cyangwa wafashije mu gukora ubwicanyi ashobora kubuhanirwa nubwo yaba atarakuruye imbarutso.
Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo gitero cyari icyo kwihorera nyuma y’imirwano yari yabaye mbere ya ho muri MGM Grand, aho Tupac n’abo bari kumwe bari bagiranye amakimbirane na Orlando “Baby Lane” Anderson, mwishywa wa Davis. Nyuma ya ho, Davis n’abandi bagabo batatu ngo bagiye gushakisha Tupac na Marion “Suge” Knight wari ukuriye Death Row Records.
Ku mugoroba wo ku wa 7 Nzeri 1996, Tupac yari mu modoka ya BMW yari itwawe na Knight ubwo imodoka ya Cadillac y’umweru yabegeraga bahagaze ku matara yo ku muhanda i Las Vegas. Amasasu yarashwe ari muri iyo Cadillac akomeretsa bikomeye Tupac, wari ufite imyaka 25. Yapfuye nyuma y’iminsi itandatu azize ibikomere. Knight na we yarakomeretse ariko ararokoka.
Mu rubanza, ubushinjacyaha bwifashishije cyane amagambo Davis yari yaragiye avuga mu biganiro n’itangazamakuru, mu gitabo yanditse ndetse no mu biganiro yari yaragiranye n’abashinzwe iperereza. Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo zimwe mu nkuru ze zagiye zihinduka, yakomeje kugaragaza ko yari mu modoka yarasiwemo amasasu yahitanye Tupac.
Abunganira Davis bo bavugaga ko nta bimenyetso bifatika byigenga, birimo amashusho cyangwa amakuru ya telefoni, byemeza ko yari i Las Vegas cyangwa muri Cadillac igihe Tupac yaraswaga. Davis yari yarahakanye icyaha, kandi nyuma yo guhamwa na cyo yatangaje ko ateganya kujurira.
Davis ashobora gukatirwa igihano cyo gufungwa burundu. Ihama rye rifatwa nk’intambwe ikomeye mu rubanza rwamaze imyaka hafi 30 rukurikiranywe n’abakunzi ba hip-hop hirya no hino ku isi.
Tupac Shakur yari umwe mu bahanzi bakomeye cyane mu mateka ya rap. Nubwo yapfuye akiri muto, ibikorwa bye byakomeje kugira uruhare rukomeye mu muziki no mu muco wa hip-hop, ndetse yagurishije imizingo y’umuziki irenga miliyoni 75 ku isi.

Ibitekerezo