AmakuruUbuzima

Murumuna wa Karasira yahagaritswe hagati mu ijambo ryo kumusezeraho nyuma yo kuvuga amagambo ateje impaka

Mu busitani bwa St Etienne buherereye ahazwi nko mu Biryogo mu Mujyi wa Kigali, ni ho habereye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Aimable Karasira Uzaramba witabye Imana mu cyumweru gishize. Icyakora, amagambo yavuzwe na murumuna we ubwo yahabwaga umwanya wo kuvuga, yahise akurura impaka ndetse bituma bamwambura indangururamajwi atarangije neza.

Aimable Karasira yari azwi nk’umuhanzi ku izina rya Professor Nigga, umwarimu wa kaminuza ndetse n’umunyamakuru wakoreraga ibiganiro ku muyoboro wa YouTube. Yapfuye ku munsi yari ategerejweho gusohoka muri gereza nyuma yo kurangiza igifungo cy’imyaka itanu yari yarakatiwe azira gukwirakwiza amacakubiri.

Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rwatangaje ko Karasira yapfiriye Bitaro bya Nyarugenge nyuma yo gufata imiti myinshi icyarimwe, iyo yari asanzwe afatira muri gereza, akaba yari yayiherewe yose kuko yari agiye gutaha.

Umuhango wo kumusezeraho witabiriwe n’abantu bake barimo Me Gashema Félicien na Bruce Bikotwa, bamwe mu bamwunganiraga mu mategeko igihe yari akurikiranwe n’ubutabera.

Ubwo murumuna we Aimé Uyisenga yahabwaga ijambo, yabanje kuvuga ku buzima babayemo ndetse n’ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’uko tubikesha BBC.

Amagambo yavuze anenga FPR-Inkotanyi ntiyatinze guteza impagarara kuko umuntu wari umuri hafi yahise amwambura indangururamajwi amubuza gukomeza kuvuga, nubwo yasaga n’aho yari asoje ijambo rye. Abari aho bavuze ko uyu murumuna wa Karasira afite ihungabana rikomeye, kandi ko rishobora kuba ari ryo rituma avuga amagambo nk’ayo.

Amagambo yavuze asa n’ayo Aimable Karasira ubwe yajyaga agarukaho mu biganiro bye kuri YouTube mbere yo gufungwa mu mwaka wa 2021.

Nyuma y’urupfu rwa Karasira, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, wasabye Leta y’u Rwanda gukora iperereza ryigenga kandi riboneye ku rupfu rwe.

Murumuna wa Karasira, ufite ifoto ya mukuru we (Ifoto: BBC)
Ubwo abantu basezeraga kuri Aimable Karasira (Ifoto: BBC)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *