Umuraperikazi wo muri Uganda, Keko ku nshuro ya mbere yemeye ko yigeze kugirana umubano w’urukundo n’umuhanzikazi Sheebah Karungi, ibintu byari bimaze imyaka myinshi bivugwa ariko nta n’umwe muri bo wari warigeze agira icyo abitangazaho.
Keko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Play It Loud, aho yavuze ko we na Sheebah Karungi bakundanye mu gihe cy’imyaka ibiri nyuma baza gutandukana.
Ubwo yari abajijwe niba yarakundanye na Sheebah yasubije agira ati: “Yego, nakundanye na Sheebah Karungi. Twamaranye imyaka ibiri mu rukundo.”
“Nyuma twaratandukana kuko yumvaga umwuga we utari kujya mu cyerekezo yifuzaga. Njye nabonaga asa n’uwatangiye kwiheba, mu gihe umwuga wanjye wari uri kuzamuka.”
Uyu muraperikazi yakomeje avuga ko ibintu byatangiye guhinduka cyane nyuma y’uko Sheebah atangiye gukorana na Jeff Kiwa wari usanzwe amufasha mu bikorwa bya muzika.Keko yavuze ko icyo gihe umubano wabo watangiye kuzamo ibibazo, ndetse ashinja Jeff Kiwa kugira uruhare mu gutuma batandukana.
Yagize ati: “Nyuma yaje gusinyana na Jeff Kiwa, kandi uko nabibonaga yashakaga kunsubiza inyuma. Jeff yakoze ibishoboka byose kugira ngo Sheebah abe umuntu ukurikiza ibyo amubwira byose.”
Aya magambo ya Keko yongeye kugarura mu mitwe ya benshi amakuru yari amaze imyaka arenga icumi avugwa ku mubano wihariye hagati ye na Sheebah Karungi.
Hagati ya 2015 na 2016, amakuru yavugaga ko aba bahanzikazi bombi bari mu rukundo yakunze gukwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, gusa icyo gihe nta n’umwe muri bo wari warigeze ayemeza cyangwa ngo ayahakane mu buryo butaziguye.
Kugeza ubu, Sheebah Karungi ntabwo aragira icyo atangaza ku byo Keko yavuze.
Mu minsi ishize, uyu muhanzikazi yakomoje ku byo kuryamana n’abo bahuje igitsina ashinjwa bamushinje ubutinganyi, aho yagize ati: “Nkunda uwo nkunda, nkundana n’abantu. Icyo ni cyo gusa navuga. Niba uri umuntu mwiza, nzagukunda. Ni ibyo gusa.”
Kugeza ubu mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba benshi mu bakurikira umuziki wo muri aka karere bakomeje gutungurwa n’iyi nkuru aho uyu muraperikazi yemeza ko yakundanaga na Sheebah .

Ibitekerezo