Abayobozi b’amadini barenga 50 bo muri Nigeria, barimo Abayisilamu n’Abakirisitu, bashyize umukono ku masezerano agamije kwimakaza amahoro, ubworoherane no gukumira imvugo zibiba urwango rushingiye ku myemerere.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Abuja ku wa Gatatu w’ejo hashize, tariki ya 12 Kanama 2026, mu nama y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango w’Abayisilamu ku Isi (Muslim World League), ukorera muri Arabie Saoudite. Hatangijwe kandi urwego rushya ruzahuza abayobozi b’amadini mu bikorwa byo guteza imbere ubwumvikane muri Nigeria.
Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Dr Mohammad Al-Issa, yavuze ko impande zombi zagaragaje ubushake bwo gutangira urugendo rushya rw’ubufatanye. Yemeje ko ibitekerezo by’ubutagondwa byagize ingaruka ku baturage bose, bityo ko nta dini rikwiye kwitirira ibikorwa by’abagizi ba nabi.
John Praise Daniel, uyobora ihuriro ry’abayobozi b’amadini ya Gikirisitu mu majyaruguru ya Nigeria, yavuze ko aya masezerano akwiye gufasha kugabanya amagambo asesereza cyangwa apfobya abayoboke b’andi madini.
Khalid Abubakar, Umunyamabanga Mukuru wa Jama’atu Nasri Islam, yasobanuye ko ubu bufatanye budasaba umuntu kureka imyemerere ye, ahubwo bugamije guhuriza hamwe abaturage mu bikorwa biteza imbere igihugu.
Perezida Bola Tinubu yari ahagarariwe muri uwo muhango na Barau Jibrin, Umuyobozi Wungirije wa Sena. Jibrin yashimangiye ko Guverinoma yiyemeje kubungabunga ubumwe bw’Abanyanigeria, hatitawe ku itandukaniro ry’amadini, amoko cyangwa uturere bakomokamo.
Nigeria ituwe n’abaturage barenga miliyoni 200, biganjemo Abayisilamu mu majyaruguru n’Abakirisitu mu majyepfo. Iki gihugu kimaze imyaka irenga 15 cyugarijwe n’imitwe y’iterabwoba irimo Boko Haram na Islamic State West Africa Province (ISWAP), yahitanye abantu ibihumbi, cyane cyane mu majyaruguru y’uburasirazuba. Nubwo Abakirisitu na bo bishwe muri ibyo bitero, impuguke n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko umubare munini w’abahohotewe ari Abayisilamu.
Ikibazo cy’amacakubiri ashingiye ku madini cyongeye kuvugwa cyane nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, mu Ugushyingo 2025 anenze Nigeria, avuga ko Abakirisitu bayo bibasiwe n’imitwe y’iterabwoba. Icyakora, ibyo yatangaje ntibyigeze bigarukwaho mu muhango wo gushyira umukono kuri aya masezerano.
Aya masezerano kandi aje mu gihe Nigeria yitegura amatora rusange ateganyijwe muri Mutarama 2027. Iyobokamana rishobora kongera kuba ingingo ikomeye mu mpaka za politiki, kuko ishyaka APC riri ku butegetsi ryemeje Perezida Tinubu nk’umukandida wa ryo, rikaba rikomeje gushyigikira ihuriro ry’abakandida babiri b’Abayisilamu ryakoresheje mu matora yo mu 2023. Ibyo byakuyeho umuco wari umaze igihe wo guhuza Umukirisitu n’Umuyisilamu ku mwanya wa Perezida n’uw’umwungirije.

Ibitekerezo