Uwahoze ari umuhanzi yatabaje Bebe Cool kubera ubukene

Uwahoze aririmba muri Gagamel International, Eighton Sente, yasabye uwahoze ari umuyobozi we, Bebe Cool, kumugoboka mu buryo bw’amafaranga, avuga ko ubuzima bwe butifashe neza muri iki gihe.

Eighton yavuze ko aherutse kubona Bebe Cool ku mbuga nkoranyambaga asa n’uwishimiye ubuzima bwiza, bituma amusaba ko yamufasha. Yagize ati: “Mperutse kumubona ku mbuga nkoranyambaga abayeho neza. Mubwire umuyobozi wa Gagamel ampe amafaranga; aracyafite nimero yanjye. Simerewe neza.”

Eighton na Rain bigeze gukorana nk’itsinda ry’abahanzi ryari ribarizwa muri Gagamel International ya Bebe Cool, mbere yo kuyivamo bagatangira kwikorera ku giti cya bo.

Bivugwa ko batandukanye na Gagamel nyuma y’amakimbirane ajyanye n’amafaranga bahembwaga, arimo ibihumbi 500 by’amashilingi ya Uganda bivugwa ko bahawe nyuma yo kuririmba mu birori byo kwizihiza umwaka mushya.

Nyuma yo kuva muri Gagamel, Eighton na Rain bakomeje gukorana, ariko na bo baza gutandukana. Eighton yemeje ko nta gahunda bafite yo kongera guhura ngo basubukure umuziki nk’itsinda.

Yasobanuye ko bakiri bato bari bahuje intego n’ibyifuzo, ariko uko imyaka yagiye ishira, buri wese akagira ibyo ashyira imbere, gukomeza gukorana bikagenda birushaho kugorana.

Eighton yavuze ko amatsinda y’abahanzi babiri ashobora kumara igihe iyo bakiri bato, ariko uko bakura, buri wese atangira kugira intego n’inyungu bye. Yatanze urugero rw’impanga Peter na Paul Okoye zo muri Nigeria, zamamaye mu itsinda rya P-Square ariko na zo zikaza kugirana ibibazo.

Yagize ati: “Niba P-Square, impanga zavutse ku mubyeyi umwe, zarabuze uko zikomeza gukorana, twe byari kugenda bite?”

Uyu muhanzi avuga ko gukorera mu itsinda ry’abantu babiri bisaba ko bafata ibyemezo nk’umuntu umwe, nyamara ibyo bigorana iyo buri wese amaze kugira icyerekezo n’intego bye.

Kugeza ubu Eighton akomeje umuziki ku giti cye, ari na ko ategereje ko Bebe Cool yumva ubutumwa bwe akamugoboka.

Eighton na Bebe Cool. Ifoto: Howwe.ug

Ibitekerezo