Umwuka mubi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran wongeye gufata indi ntera nyuma y’uko Amerika igabye ibitero bishya ku birindiro bya gisirikare bya Iran, ivuga ko yabitewe n’igitero Tehran yagabye ku bwato bwacaga mu Muyoboro wa Hormuz, umwe mu nzira z’ingenzi z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku isi.
Igisirikare cya Iran kirinda ubutegetsi bwa Kisilamu (Islamic Revolutionary Guard Corps – IRGC) cyatangaje ko cyafunze by’agateganyo Umuyoboro wa Hormuz kugeza igihe kitazwi, kinaburira Amerika ko igitero icyo ari cyo cyose yakongera kugaba kizahura n’igisubizo gikomeye kandi kitigeze kibaho.
Nyuma y’amasaha make Amerika igabye ibitero, Iran yatangaje ko yagabye ibisasu ku kigo cya gisirikare cya Amerika giherereye muri Jordania, kizwi nka Prince Hassan Air Base. Iran yavuze ko yasenye ikigo kiyobora ibikorwa by’igisirikare ndetse n’ahangari zabikwagamo indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa MQ-9.
Mu gihe kimwe, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Qatar, Kuwait na Bahrain byatangaje ko byari biri guhangana n’ibisasu bya misile ndetse n’indege zitagira abapilote (drones) byaturukaga muri Iran.
Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati (CENTCOM) bwatangaje ko bwagabye icyiciro cya gatatu cy’ibitero muri iki cyumweru nyuma y’uko Iran “igabye igitero ku bushake” ku bwato bwitwaga MV GFS Galaxy, bwari butwaye ibicuruzwa kandi bwanditse muri Cyprus.
Amerika yavuze ko icyo gitero cyangije cyane icyumba cy’imashini z’ubwo bwato, bituma budashobora gukomeza urugendo. Umwe mu bakozi b’abasivili bakoreraga kuri ubwo bwato yaburiwe irengero, mu gihe abandi bahatiwe kubuhunga bakoresheje ubwato buto bwo gutabara nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’u Bwongereza gishinzwe umutekano w’ubwikorezi bwo mu nyanja (UKMTO).
CENTCOM yatangaje ko ibitero byayo byibasiye ibirindiro bya gisirikare birenga 140 muri Iran, birimo ahabikwaga misile, indege zitagira abapilote, imiyoboro y’itumanaho n’ibigo by’ubugenzuzi byo ku nkombe z’inyanja.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga X, CENTCOM yavuze ko Iran yongeye kwanga kubahiriza amasezerano yari yemeye nyuma y’ibitero byabanje kugabwa ku mato y’ubucuruzi.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, na we yanditse ati: “Iran yafashe icyemezo kibi. Ubu igiye kwishyura.”
Ku Cyumweru, Iran yatangaje ko yafunze Umuyoboro wa Hormuz nyuma yo kurasa misile yo mu mazi ku bwato bwavugwaga ko bwari bugenda mu nzira itemewe na Tehran.
IRGC yavuze ko ubwo bwato bwabanje kuraswaho amasasu yo kububurira, ariko bukanga guhagarara, bituma bufatwa.
Iran yongeye kuburira ko ibirindiro byose bya Amerika biri mu karere bishobora kuba ibitero mu gihe Washington yakomeza ibikorwa bya gisirikare.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, unayoboye ibiganiro Iran igirana na Amerika, yatangaje ko “igihe cy’amasezerano arengera uruhande rumwe cyarangiye”, ashimangira ko Amerika igomba kubahiriza ibyo yemeye cyangwa ikitegura ingaruka.
Mbere y’ibi, amato atatu y’ubucuruzi yari yaragabweho ibitero ubwo yanyuraga mu nzira yasabwaga na Amerika mu mazi ya Oman. Iran yakomeje kuvuga ko inzira yonyine itekanye ari inyura mu mazi yayo.
Ibyo byatumye Amerika igaba ibitero byahitanye abantu 17 abandi 115 barakomereka nk’uko Iran yabitangaje. Tehran yahise isubiza igaba ibitero ku bihugu bifatanya na Amerika mu Karere k’Ikigobe cya Persian.
Ibi byatumye Perezida Donald Trump atangaza ko agahenge kari kamaze iminsi kavanyweho n’ibikorwa bya Iran, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yashinje Amerika kuba ari yo yishe amasezerano.
Nubwo bimeze bityo, Trump yavuze ko ibiganiro bitarahagarara burundu, ndetse ko abakora ubuhuza bagikomeje gushaka uko impande zombi zasubira ku meza y’ibiganiro.
Umuyobozi mushya wa Iran arahigira kwihorera
Iri zamuka ry’umwuka mubi rije nyuma y’uko Umuyobozi Mukuru mushya wa Iran, Ayatollah Mojtaba Khamenei, atanze ijambo rye rya mbere kuva yasimbura se, Ayatollah Ali Khamenei, wishwe mu gitero cy’indege zagabwe na Amerika na Israel ku wa 28 Gashyantare 2026.
Mu ijambo ryanyujijwe kuri televiziyo ya Leta, Mojtaba Khamenei yavuze ko kwihorera ari icyifuzo cy’Abanyayirani bose.
Yagize ati: “Turarahira ko tuzihorera amaraso y’umuyobozi wacu wishwe n’andi yose y’abaguye muri izi ntambara ebyiri. Ibi ntibishingiye ku buzima bwanjye cyangwa ubw’abandi bayobozi. Twaba turiho cyangwa tutariho, bizagerwaho.”
Mu mihango yo gushyingura Ali Khamenei yabaye mu minsi ishize, abaturage benshi bagaragaye bitwaje ibyapa bisaba ko Perezida Donald Trump yicwa.
Trump yahise aburira ko igikorwa nk’icyo cyose cyo kugerageza kumwivugana cyatuma Amerika isenya ibikorwa byose bya Iran.
Nubwo amakuru amwe y’itangazamakuru ryo muri Amerika yavugaga ko Israel yahaye Washington amakuru y’uko Iran yaba yarateguye umugambi mushya wo kwica Trump, Perezida wa Amerika yabihakanye, avuga ko yari amaze igihe kinini ari ku rutonde rw’abashobora kwibasirwa na Tehran, ariko ko nta makuru mashya yemeza uwo mugambi.

Ibitekerezo