RDC: Abantu bane baguye mu mirwano yabereye muri Ituri

Text size

Abantu bane barimo umusirikare umwe w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi batatu b’umutwe wa CRP (Convention pour la Révolution Populaire  baguye mu mirwano yabereye mu gace ka Bule muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri, ku wa Kane w’ejo hashize tariki ya 29 Ukwakira 2026.

Iyo mirwano yakomerekeyemo bikomeye abandi barwanyi barindwi ba CRP mu gihe ibikorwa by’ubucuruzi n’imibereho ya buri munsi byahungabanyijwe n’umutekano muke nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano agaragaza ko abarwanyi bagera ku icumi ba CRP bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za FARDC biri mu gace ka Bule-centre, mugitondo cyo ku wa Kane.

Abo barwanyi ngo bari bagamije kwigarurira intwaro n’amasasu byari bibitswe kuri ibyo birindiro.

Iki gitero cyakurikiwe no kurasana hagati y’impande zombi, bituma abantu bane bahasiga ubuzima, barimo abasirikare batatu ba CRP n’umwe wa FARDC.

Abandi barwanyi barindwi ba CRP bakomeretse bikomeye bajyanywe na bagenzi babo ku Kigo Nderabuzima giherereye mu nkambi y’abakuwe mu byabo ya Plaine Savo, aho umuryango w’abaganga batagira umupaka (Médecins Sans Frontières – MSF) utanga serivisi z’ubuvuzi.

Nyuma y’iyo mirwano, ingabo za FARDC zafashe intwaro ebyiri zo mu bwoko bwa PKM, imikandara ine y’amasasu ndetse n’ibikoresho bibiri by’itumanaho (ibyombo) byo mu bwoko bwa Motorola, nk’uko amakuru y’inzego z’umutekano abigaragaza.

Iyi mirwano yanagize ingaruka ku buzima bw’abaturage bo muri Bule-centre, aho amashuri n’amaduka byafunze imiryango kubera impungenge z’uko hashobora kuba ibindi bitero cyangwa ibikorwa byo kwihorera.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu muri ako gace bavuga ko abaturage bakomeje kugira ubwoba bitewe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro bikunze guhungabanya umutekano muri Teritwari ya Djugu.

Intara ya Ituri, iherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze igihe ihanganye n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu byatumye abaturage benshi bava mu byabo, abandi bahura n’ibibazo by’ubukene no kubura serivisi z’ibanze.

Intwaro yatwawe n’umusirikare mu karere ka Beni, Kivu y’Amajyaruguru. Ifoto: Radio Okapi / Ifoto: Marc Maro Fimbo.

Ibitekerezo