Umuvugizi w’Ingabo zidasanzwe za Iran, IRGC, Hossein Mohebi, yavuze ko igihugu cye gifite ubushobozi bushya mu bya gisirikare butarakoreshwa mu mirwano, kandi ko bwakoreshwa mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaba zongeye kugaba igitero kuri Iran.
Mohebi yavuze ko Iran yakoze ibikoresho bishya ndetse ikongera ubushobozi bw’ibyo yari isanzwe ifite. Yavuze ko hari muri byo bitarakoreshwa kugeza ubu, avuga ko isi ishobora kuzabona ubushobozi bwabyo mu gihe bwaba bukenewe.
Yongeyeho ko Iran yiteguye intambara ishobora kumara igihe kirekire, ndetse ko ishobora kwagura ibikorwa byayo mu gihe yaba yongeye guterwa.
Aya magambo aje nyuma y’uko Khatam al-Anbiya Central Headquarters, ikigo gikuru gishinzwe ibikorwa by’ingabo za Iran, gitangaje ko gifite amakuru avuga ko Amerika ishobora kuba itegura kongera kugaba ibitero kuri Iran. Iki kigo cyavuze ko mu gihe habaye igitero gishya, Iran izibasira ibirindiro n’inyungu by’Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati.
Iran kandi yavuze ko hari inama yabereye mu Budage yahuje abayobozi bakuru b’ingabo z’Amerika, Israel n’ibihugu umunani by’Abarabu, ikavuga ko yaba yaraganiriweho uko bahangana n’ikibazo cy’umutekano mu karere.
Amakuru yatangajwe na Axios avuga ko iyo nama yabaye mu ibanga kandi yateguwe n’Umuyobozi wa CENTCOM, Admiral Brad Cooper. Yitabiriwe n’abayobozi b’ingabo za Israel, Saudi Arabia, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Bahrain, Kuwait, Qatar, Jordan na Misiri.
Ku ruhande rw’Amerika, CENTCOM yemeje ko abayobozi b’ingabo z’Amerika, Israel n’ibihugu byo mu karere bahuriye mu Budage, ariko yasobanuye ko ibiganiro byibanze ku bibazo by’umutekano mu karere. Nta tangazo ryayo ryemeje ko muri iyo nama hafatiwemo umwanzuro wo kugaba igitero gishya kuri Iran.
Ibi bibaye mu gihe amakimbirane hagati ya Iran n’Amerika akomeje gukaza umurego. Perezida Donald Trump na we yakomeje kuvuga ku buryo bwo gukemura ikibazo cya Iran, mu gihe Tehran ivuga ko igitero gishya cy’Amerika cyakurikirwa n’igisubizo cya gisirikare.

Ibitekerezo