AmakuruPolitiki

Iran yihimuye kuri Amerika

Umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) w’ingabo za Iran watangaje ko wagabye igitero ku birindiro by’ingabo z’Amerika biri mu karere, mu rwego rwo kwihorera ku bitero Amerika iherutse kugaba mu majyepfo ya Iran.

IRGC ntiyasobanuye neza aho ibyo birindiro biherereye, ariko igihugu cya Kuwait, gicumbikiye ingabo z’Amerika, cyatangaje ko cyashoboye guhanura misile na drones byari bikigabweho.

Igisirikare cy’Amerika na cyo cyemeje ko Iran yarashe misile ya balistique yerekeza muri Kuwait, ariko ko yahagaritswe n’ingabo z’icyo gihugu mbere y’uko igera ku ntego yayo. Amerika ntiyigeze ivuga niba iyo misile yari igambiriye ibirindiro byayo.

Ibi bitero bya Iran bibaye nyuma y’uko Amerika igabye ibitero ku gace ka Bandar Abbas, umujyi w’icyambu uherereye mu majyepfo ya Iran.

Uku gukozanyaho hagati y’ibihugu byombi kurushaho kuzamura impungenge ku mahoro asanzwe adahagaze neza hagati ya Washington na Tehran.

Mu gihe cy’iminsi itatu gusa, Amerika imaze kugaba ibitero kuri Iran inshuro ebyiri, ivuga ko yabikoze mu rwego rwo kwirwanaho.

Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya leta ya Iran, IRIB, IRGC yavuze ko ibyo bitero ku birindiro by’Amerika byagabwe mugitondo cyo kuri uyu wa kane, kandi ko aho bateye ari ho Amerika yaturukije ibitero byayo kuri Iran.

Ifoto y’igisasu kirashwe (Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *