Ishimwe Clement ari mu mikoranire mishya na Gisa cyinganzo baherukana mu ndirimbo “Uruyenzi”
Ishimwe Clement yagaragaje ubushake bwo kongera gukorana na Gisa Cyinganzo nyuma y’imyaka myinshi bakoranye indirimbo “Uruyenzi”.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Ishimwe Clement yibukije abakunzi ba muzika indirimbo yakoranye na Gisa cyinganzo “Uruyenzi”, avuga ko iyo ‘post’ nigira ibitekerezo (comments) 500 bahita batangira umushinga mushya wo gukorana indirimbo nshya.
Kuri ubu ubutumwa bwa Ishimwe Clement bumaze kugira comments 2983.
Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music amaze iminsi ashyira hanze indirimbo zigize album ye ya mbere yise “Legacy” imaze gusohokaho indirimbo ebyiri.
Umuhanzi Gisa cy’Inganzo yatangaje ko yiteguye kongera gukorana na Producer Ishimwe Karake Clement binyuze muri ‘studio’ y’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, avuga ko ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe rwa muzika.

