AmakuruPolitiki

Isi yatunguwe n’icyifuzo gishya cya Trump kuri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald, Trump yatangaje amagambo mashya ku kibazo cya uranium itunganyije ya Iran, ibintu benshi babona nk’aho yasubiye inyuma ku mwanzuro yari yarafashe mbere wo gusenya burundu ibikorwa bya nikleyeri bya Iran akoresheje igisirikare.

Trump yavuze ko uranium itunganyije ya Iran, bamwe bita “umukungugu kirimbuzi”, ikwiye guhita ishyikirizwa Amerika kugira ngo irimburwe, cyangwa se Iran ikemera ko isenywa ahantu impande zombi zumvikanyeho. Yongeyeho ko icyo gikorwa cyakurikiranywa n’ikigo mpuzamahanga gishinzwe kugenzura ingufu za nikleyeri.

Aya magambo aje mu gihe mbere Trump yari yaravuze ko ubushobozi bwa Iran mu bya nikleyeri bugomba gusenywa burundu hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, ibintu byari byarakajije umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Abasesenguzi bavuga ko ubu buryo bushya Trump arimo kuvuga bushobora kugaragaza ko Amerika iri gushaka inzira y’ibiganiro n’ubwumvikane aho gukomeza gushyira imbere igisubizo cya gisirikare gusa.

Na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, aherutse kuvuga ko intambara idashobora guhagarara mbere y’uko ububiko bwa uranium itunganyije bwa Iran busenywa burundu, ibintu bikomeje kongera ubushyamirane muri aka karere.

Donald Trump (Ifoto: Getty Images binyuze ku rubuga rwa Sandesh)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *