Perezida w’Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’Amerika na Iran biri kugenda neza, ndetse avuga ko impande zombi zegereje kugera ku masezerano y’ingenzi yo kugarura amahoro.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa Kane ari muri White House, Trump yavuze ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa mu biganiro, ndetse ko amasezerano meza ashobora gutuma intambara ihagarara burundu.
Icyakora, Iran yahise igaragaza kutemera ayo magambo. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmail Baghaei, yavuze ko amakuru avuga ko amasezerano yegereje ari ibihuha gusa, ashimangira ko nta kintu gifatika kiragerwaho kugeza ubu.
Trump asanzwe akunze kuvuga ko ibiganiro na Iran biri gutanga icyizere, ariko mu masaha make mbere y’itangazo rye rishya yari yavuze ko Amerika ishobora kongera kugaba ibitero bikomeye kuri Iran.
Ku wa 28 Gashyantare, Amerika ifatanyije na Israel yagabye ibitero bikomeye mu bice bitandukanye bya Iran. Mu gusubiza, Iran yagabye ibitero kuri Israel ndetse no ku bihugu byo mu karere k’Ikigobe bifitanye umubano wa hafi n’Amerika.
Iran yanagize uruhare mu guhungabanya urujya n’uruza rw’amato anyura mu nzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku isi zinyuzwamo peteroli na gaz.
Nubwo muri Mata impande zombi zari zumvikanye ku gahenge, ibikorwa bya gisirikare byakomeje, aho muri iyi minsi habayeho kongera kwiyongera kw’ibitero. Muri icyo gihe cyose, Trump yakomeje gutangaza ko hakiri amahirwe menshi yo kugera ku masezerano.
Nyuma y’itangazo rye, ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byahise bigabanuka cyane, aho igiciro cya Brent crude cyamanutse hafi ku madorari 89 ku kagunguru, kigabanukaho 4.4%.

Ibitekerezo