Gaza yongeye kugabwaho ibitero bikomeye

Intambara imaze igihe ihanganishije Israel n’umutwe wa Hamas yongeye gufata indi ntera nyuma y’uko ingabo za Israel zigabye ibitero bishya mu Ntara ya Gaza, mu gihe hari hashize amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, atangaje ko habayeho amasezerano yiswe ay’Inama y’Amahoro (Board of Peace), agamije kwambura Hamas intwaro za yo no gushyiraho uburyo bushya bwo kuyobora Gaza.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru Reuters agaragaza ko abantu benshi bakomerekeye muri ibyo bitero bishya, mu gihe inzego z’ubuzima muri Gaza zavuze ko ibitaro byongeye kwakira umubare munini w’abarwayi, benshi muri bo bakaba bafite ibikomere bikomeye.

Ku rundi ruhande, Al Jazeera yatangaje ko kimwe mu bitero byibasiye agace kari hafi y’umusigiti wo mu Karama, mu majyaruguru y’Umujyi wa Gaza. Abaturage bavuga ko urusaku rw’iturika rukomeye rwumvikanye mbere y’uko imyotsi myinshi itwikira ako gace, ibintu byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo.

Abatangabuhamya bavuga ko hari amazu menshi yangiritse, mu gihe abaturage n’abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abagwiriwe n’ibisigazwa by’inyubako zasenyutse. Ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kugorana kubera ibura ry’ibikoresho, amashanyarazi, lisansi n’imiti.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko kiri gukora iperereza ku makuru yavuzwe ku gitero cyagabwe hafi y’umusigiti wa Karama, ariko cyongeraho ko gikomeje ibikorwa bya gisirikare kigamije gusenya ubushobozi bwa Hamas no gukumira ibitero bya yo.

Mu gihe Perezida Donald Trump yari yatangaje ko Hamas yemeye gahunda yo kwamburwa intwaro zayo zose, uyu mutwe watangaje ko icyo cyemezo kitazashyirwa mu bikorwa keretse habanje kubahirizwa ibisabwa by’ingenzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Hamas yavuze ko ibiganiro yagiranye n’Inama y’Amahoro ya Trump byagenze neza kandi ko byabaye “mu buryo bufatika kandi bunoze”, ndetse bikaba byarashingiye ku bwumvikane bwagezweho hagati y’imitwe ya politiki ya Palestine.

Uyu mutwe uvuga ko ikintu cya mbere kigomba kubaho ari uko Israel ihagarika burundu ibitero byose bya gisirikare biri kugabwa muri Gaza, ikanavanayo ingabo zayo zose ziri muri uwo mutungo wa Palestine.

Hamas yavuze ko guhagarika intambara ari yo ntego y’ibanze izatuma amasezerano yose ashobora gukomeza gushyirwa mu bikorwa.

Mu yandi mabwiriza yashyizwe muri ayo masezerano, Hamas ivuga ko hakwiye gushyirwaho ingabo mpuzamahanga zishinzwe kubungabunga amahoro no kurinda umutekano muri Gaza nyuma y’ihagarikwa ry’imirwano.

Uyu mutwe kandi ushimangira ko hagomba kubaho ukwemera ku rwego mpuzamahanga uburenganzira bw’Abanyapalestina bwo kwishyira ukizana no gushinga igihugu cyigenga cya Palestine, kikabana mu mahoro n’ibindi bihugu byo mu karere.

Hamas ivuga ko intwaro zayo ziremereye nizimara gutangwa zizabikwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuyobozi bwa Gaza (National Committee for the Administration of Gaza – NCAG), ruzakora ruyobowe n’Inama y’Amahoro yashyizweho muri uwo mugambi.

Iri tangazo ryakurikiye amagambo yatangajwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Hamas wabwiye BBC ko uyu mutwe wemeye kwamburwa intwaro, ndetse ko hari hategerejwe gusa itangazo rya nyuma ryemeza ayo masezerano.

Nubwo Trump yatangaje aya masezerano nk’intambwe ikomeye ishobora kurangiza imyaka myinshi y’intambara, Israel ntiyari yemeye uwo mugambi kugeza ubu.

Guverinoma ya Israel yakomeje gutsimbarara ku cyo imaze igihe ivuga ko nta masezerano ashobora kubaho Hamas ikiri umutwe witwaje intwaro cyangwa igifite ubushobozi bwa gisirikare muri Gaza.

Abasesenguzi bavuga ko uku kutumvikana ku ruhande rwa Israel gushobora gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, nubwo impande zihuza zikomeje ibiganiro.

Minisiteri y’Ubuzima muri Gaza, iyobowe na Hamas, ivuga ko nibura Abanyapalestina 1.168 bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel kuva amasezerano yo guhagarika imirwano yatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize. Harimo abagore, abana n’abandi baturage basanzwe.

Ku ruhande rwa Israel, ingabo zayo zatangaje ko abasirikare bane bishwe mu bitero byagabwe n’abarwanyi b’Abanyapalestina muri Gaza muri icyo gihe, mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Ibibazo by’ubutabazi bikomeje gukaza umurego

Imiryango mpuzamahanga irimo Umuryango w’Abibumbye (ONU), Croix-Rouge Mpuzamahanga (ICRC) n’indi miryango itanga ubutabazi ikomeje kuburira ko ikibazo cy’ubutabazi muri Gaza gikomeje kuba gikomeye.

Iyo miryango ivuga ko abaturage barenga miliyoni ebyiri batuye muri Gaza bahanganye n’ibura rikabije ry’ibiribwa, amazi meza, serivisi z’ubuvuzi n’aho kuba, mu gihe ibikorwa remezo byinshi byangiritse kubera intambara.

Abahuza b’amahoro barimo Qatar, Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakomeje kugirana ibiganiro n’impande zombi, ariko abasesenguzi bavuga ko amahirwe yo kugera ku mahoro arambye azaterwa n’ubushake bwa Hamas na Israel bwo kubahiriza ibyo bazemeranyaho no guhagarika ibikorwa bya gisirikare.

Kugeza ubu, abaturage bo muri Gaza bakomeje kubaho mu bwoba bw’ibitero bishobora kongera kubagabwaho, mu gihe abaturage ba Israel na bo bakomeje guhangayikishwa n’umutekano wabo. Ibi bituma amahanga akomeza gusaba ko impande zombi zashyira imbere ibiganiro bya dipolomasi kugira ngo haboneke umuti urambye w’iyi ntambara imaze imyaka myinshi ihitana ubuzima bw’abaturage benshi.

Muri Gaza hatewe ibisasu (Ifoto:Reuters)

Ibitekerezo