Israel mu matora akomeye

Text size

Abanya-Israel bitabiriye amatora afatwa na benshi nk’afite agaciro gakomeye mu mateka y’igihugu cyabo, mu gihe Benjamin Netanyahu na Gadi Eisenkot bahanganye mu rugamba rwo kuyobora guverinoma.

Amakuru yatangajwe agaragaza ko Abanya-Israel bagera ku 70,000 baba mu mahanga basubiye mu gihugu cyabo kugira ngo batore. Uyu mubare ni wo munini wari umaze kugaragara, mu gihe abandi bagera ku 500,000 ari ubwa mbere bitabiriye amatora.

Ibyavuye mu ikusanyabitekerezo ryatangajwe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize byagaragaje ko Netanyahu w’imyaka 77 y’amavuko, usanzwe ari Minisitiri w’Intebe, na Eisenkot w’imyaka 66, wahoze ayobora ingabo z’igihugu, barushanwaga amajwi make.

Nubwo aba bombi bahanganye bikomeye, byitezwe ko nta ruhande ruzabasha kubona imyanya 61 mu Nteko Ishinga Amategeko ikenewe kugira ngo rushyireho guverinoma y’ubwiganze. Ibi bishobora gutuma hakurikiraho ibiganiro bitoroshye byo gushinga ihuriro ry’amashyaka, bikamara ibyumweru cyangwa amezi.

Muri Israel, imyanya mu Nteko igabanywa hakurikijwe amajwi amashyaka yabonye. Ubu buryo butuma akenshi amashyaka agomba kwishyira hamwe kugira ngo abone ubwiganze buyemerera gushyiraho guverinoma.

Mu bihe byashize, gushaka ubwo bwiganze byagiye bituma havuka amahuriro ya politiki atari yitezwe. Kuba impande zihanganye muri aya matora zifite amajwi yegeranye bishobora kongera uburemere bw’ibiganiro bizagena uzayobora guverinoma itaha.

Israel yinjiye mu matora akomeye. Netanyahu (iburyo) ahanganye na Eric Eisenkot. Ifoto: Reuters

Ibitekerezo