Tanzania yakajije umutekano mu bwoba bw’imyigaragambyo

Text size

Inzego z’umutekano zo muri Tanzania zashyize abapolisi n’abasirikare bitwaje intwaro mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Dar es Salaam, mu rwego rwo gukumira imyigaragambyo ishobora kuba kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026.

Iyi myigaragambyo ishobora kuba mu gihe iki gihugu cyibuka umwaka umwe ushize habaye amatora ya perezidayaranzwe n’imvururu.

Ni amatora yabaye mu mwaka wa 2025, aho Perezida Samia Suluhu Hassan yatangajwe nk’uwatsinze ku majwi 98%, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayamaganye, bavuga ko atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Nyuma y’ayo matora, mu bice bitandukanye bya Tanzania hadutse imyigaragambyo yaje gukurikirwa n’imvururu zahitanye ubuzima bw’abantu benshi.

Raporo ya komisiyo yashyizweho na Leta kugira ngo ikore iperereza kuri izo mvururu yagaragaje ko abantu 518 bahasize ubuzima, barimo 197 bishwe barashwe.

Mu gihe hari impungenge z’uko abaturage bashobora kongera kwigaragambya, ubuyobozi bwa Tanzania bwatanze umuburo ukomeye, buvuga ko umuntu wese uzajya mu bikorwa bihungabanya umutekano cyangwa agateza imvururu azafatirwa ibihano bikomeye.

Mu mihanda minini ya Dar es Salaam, cyane cyane mu masangano y’imihanda n’ahandi hakunze guteranira abantu benshi, hagaragaye abapolisi n’abasirikare bashinzwe gucunga umutekano.

Ibi bibaye nyuma y’uko mu minsi ishize bamwe mu baharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu bifashishije imbuga nkoranyambaga, bagahamagarira abaturage kwitabira imyigaragambyo yo gusaba impinduka mu miyoborere y’igihugu.

Abo baharanira impinduka basaba ko ubwisanzure mu bya politiki bwubahirizwa, hakabaho iperereza ryimbitse ku bwicanyi bwabaye mu gihe cy’amatora yo mu 2025, ndetse ababugizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera.

Hagati aho, Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Tanzania (TEC) yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2026, hateganyijwe igitambo cya Misa cyo gusabira no kwibuka abantu bishwe, abakomeretse n’abandi bose bagizweho ingaruka n’imvururu zakurikiye amatora.

Abayobozi b’ishyaka CHADEMA, rimwe mu mashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan, batangaje ko bazitabira icyo gitambo cya Misa.

Ku rundi ruhande, Guverinoma ya Tanzania ikomeje gushimangira ko kubungabunga amahoro n’umutekano ari byo bigomba gushyirwa imbere, igasaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bishobora guteza imvururu cyangwa guhungabanya ituze ry’igihugu.

Iyi sabukuru y’umwaka umwe w’amatora ibaye mu gihe hakomeje kugaragara ubwumvikane buke hagati y’ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo, by’umwihariko ku bijyanye n’ubwisanzure mu bya politiki, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ubutabera ku baguye mu mvururu zakurikiye amatora.

Umutekano wakajijwe muri Tanzania bikanga imyigaragambyo. Ifoto ya Getty Images

Ibitekerezo