Israel: Netanyahu ayoboye amatora ariko yabuze ubwiganze

Text size

Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi y’agateganyo mu matora rusange yo muri Israel bigaragaza ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ari imbere y’uwo bahanganye, Gadi Eisenkot, wahoze ayobora ingabo z’icyo gihugu.

Icyakora nubwo Netanyahu ari imbere, ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye Netanyahu ntirirabona imyanya ihagije mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo rishobore gushyiraho Guverinoma.

Mu majwi 85% amaze kubarurwa, ishyaka Likud rya Netanyahu n’andi mashyaka bafatanyije, arimo ay’abahezanguni b’iburyo n’ay’Abayahudi batsimbaraye ku mahame akomeye y’idini, biteganyijwe ko bazegukana imyanya 53 mu myanya 120 igize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel, izwi nka Knesset.

Ku rundi ruhande, ishyaka Yashar rya Gadi Eisenkot n’andi mashyaka atatu y’Abayahudi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Netanyahu, biteganyijwe ko azabona imyanya 48.

Nubwo nta ruhande rurabona ubwiganze busabwa, Netanyahu na Eisenkot bombi batangaje ko bazagerageza kugirana ibiganiro n’andi mashyaka kugira ngo bashyireho Guverinoma ihuriweho n’impande zombi.

Hagati aho, amashyaka ahagarariye Abarabu muri Israel ashobora kwegukana imyanya 19, umubare utarigeze ugerwaho mu mateka y’amatora y’icyo gihugu.

Ibyo bishobora gutuma ayo mashyaka agira uruhare rukomeye mu kugena uzayobora Guverinoma nshya. Gusa, amahirwe yo kwifatanya n’andi mashyaka aracyari make, kuko hafi ya yose ahagarariye Abayahudi, uretse rimwe, yatangaje ko atiteguye gukorana na yo.

Ibarura ry’amajwi riracyakomeje, aho hagitegerejwe kumenyekana ibyavuye mu majwi ari hagati ya 430,000 na 480,000 y’abatoye hakoreshejwe uburyo bwihariye, barimo abasirikare, abadipolomate n’abarwayi bari mu bitaro.

Biteganyijwe ko bishobora gufata undi munsi umwe cyangwa ibiri kugira ngo ibyavuye mu matora byose bitangazwe ku mugaragaro.

Nyuma yo kwemeza burundu ibyavuye mu matora, Perezida wa Israel, Isaac Herzog, azagirana ibiganiro n’abahagarariye amashyaka yose, mbere yo guhitamo umuyobozi abona ko afite amahirwe menshi yo gushyiraho Guverinoma.

Uwo muyobozi azahabwa inshingano zo kugirana ibiganiro n’andi mashyaka kugira ngo haboneke ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, igikorwa gishobora kumara ibyumweru byinshi.

Mu gihe ibiganiro byananirana ku mpande zombi, Israel ishobora kongera kujya mu yandi matora kugira ngo abaturage bahitemo abayobozi bashya.

Netanyahu ayoboye amajwi mu matora ariko yabuze ubwiganze. Ifoto: EPA binyuze kuri BBC

Ibitekerezo