“Iyo ndege iri mu igaraje nari natekereje kuyigurisha mu jyamane”- Perezida Ndayishimiye
Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko yatekereje kugurisha indege y’u Burundi imaze imyaka n’imyaniko mu igaraje hanyuma arisubira avuga ko atari gukiranuka n’Abarundi.
Ibi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro n’umunyamakuru ubwo yari amubajije niba indege y’u Burundi ikiri mu igaraje.
Ndayishimiye yahise amusubiza agira ati: “Indege iracyari mu igaraje. Ugiye i Madrid wayisangayo”.
Umunyamakuru yakomeje amubaza ikibura ngo bayigurije ku biro (bujyamane) maze Abarundi begeranye amafaranga babashe kugura indege nshya.
Ndayishimiyr ati: “Icyo gitekerezo nari nakigize. Ariko Abarundi ndabazi barakara, bari kuvuga ko nabaririye indege. Iyo bari kugushinja ikintu ntugire ngo baroroha”.
U Burundi ni kimwe mu bihugu bitagira indege n’imwe ishobora gufasha umukuru w’igihugu mu ngendo agirira mu mahanga.

