Impamvu Perezida Ndayishimiye yasuye Tshisekedi

Umukuru w’u Burundi, Evaritse Ndayishimiye, aritezwe gushika kuri uwu wa mbere i Kinshasa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu rugendo rw’imisi ibiri.

Nk’uko vyatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu bya DRC, bibicishije ku rubuga rwa X, byitezwe ko aza kubonana na mugenzi we Félix Tshisekedi, aho baganira “ku bibazo by’inyungu rusange”, harimo ikibazo cy’umutekano muke n’ikiza cya Ebola birangwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Mu bijyanye na Ebola, icyo kiza gisanzwe kiri ku murindi uhangayikishije ibihugu bibanyi vya DRC n’amakungu. Ni mu gihe abantu barenga 1.000 bamaze kwemezwa ko bacanduye mu ntara za Ituri, Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo.

U Burundi na DRC bisanzwe kandi bifitaniye amasezerano yo gufashanya mu bijyanye n’umutekano.

Ku bw’ayo masezerano, u Burundi bwohereje ingabo za bwo mu burasirazuba bw’icyo gihugu gufatanya n’igisirikare cya DRC (FARDC) kurwanya umutwe witwaje intwaro M23, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’impuguke za ONU bavuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda, ariko rurabihakana, rukavuga ko rwashyizeho gusa “ingamba z’ubwirinzi”.

Ibiro by’umukuru wa DRC byatangaje ko Perezida Tshisekedi aza kujya ku kibuga mpuzamakungu cy’indege cya N’djili kwakira Perezida Ndayishimiye, ubu anayoboye Ubumwe bw’Afrika, nyuma bakaza kugirana ibiganiro byihariye.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ku ifoto yafashwe mbere ikaba ibitswe mu bubiko bw’amafoto.

Ibitekerezo