JD Vance yagaragaje amakosa ya Netanyahu mu buryo butunguranye

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, JD Vance, yavuze ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, “yakoze amakosa kuri bimwe mu byemezo yafashe”, ibintu byongeye kugaragaza ko umubano hagati y’ibihugu byombi uri kugenda uzamo agatotsi mu gihe bikomeje gufatanya mu ntambara ihanganyemo Iran.

Mu kiganiro yagiranye na CBS News, Vance yavuze ko Netanyahu ahora ashyira imbere inyungu za Israel, ariko ko hari igihe izo nyungu zidahuza n’iz’Amerika. Yavuze ko inshingano za Guverinoma ya Perezida Donald Trump ari ukurinda inyungu z’Abanyamerika mbere ya byose, ndetse ko igihe izo nyungu zitandukanye n’iza Israel, Amerika ihitamo gushyigikira abaturage ba yo.

Aya magambo aje nyuma y’amakuru yavugaga ko Perezida Donald Trump atishimiye uburyo Netanyahu yakomeje ibikorwa bya gisirikare muri Libani, ibintu byashyize mu kaga ibiganiro by’amahoro hagati y’Amerika na Iran. Mu minsi ishize, Trump yanavuze ko Netanyahu yamurakaje kubera gukomeza intambara muri Libani.

Ku rundi ruhande, Netanyahu yakomeje kugaragaza ko umubano wa Israel n’Amerika ugihagaze neza. Mu kiganiro aherutse kugirana na CNBC, yavuze ko nk’uko biba no mu miryango myiza, habaho kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe, ariko ko impande zombi buri gihe zibasha kubishakira umuti kandi zigakomeza kuba inshuti zikomeye.

Ibi bibaye mu gihe intambara hagati ya Israel n’imitwe ishyigikiwe na Iran muri Libani ikomeje gukaza umurego, ndetse n’Amerika ikaba ishaka amasezerano yatuma Iran ifungura inzira y’ubwikorezi bwo mu muhora wa Hormuz no kugabanya gahunda ya yo ya nikleyeri. Hagati aho, ubushakashatsi bw’ibitekerezo by’abaturage muri Amerika bugaragaza ko inkunga ku ntambara ihanganyemo na Iran igenda igabanuka, ibintu bishobora kugira ingaruka ku matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Amagambo ya Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangajwe na CBS News mbere y’uko ikiganiro cye cyose gitambutswa mu buryo bwuzuye. (Getty Images)

Ibitekerezo