Jimmy Muyumbu wabaye “Parrain” wa The Ben akurikiranyweho uburiganya bwa miliyari 53Frw

Jimmy Muyumbu, Umunyarwanda w’imyaka 38 akaba inshuti y’ibyamamare mu Rwanda utuye muri Glendale muri Leta ya Arizona akurikiranywe n’ubutabera bwa Amerika aho ari muri dosiye ikomeye y’uburiganya mu buvuzi, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amafaranga arenga miliyoni 44,9 z’amadolari.

Akurikiranyweho ibyaha birimo kugambirira gukora uburiganya muri gahunda z’ubuvuzi, uburiganya mu ihererekanya ry’amafaranga, kugambirira gukora iyezandonke n’iyezandonke.

Ibi birego byatangajwe n’Ubushinjacyaha bwa Leta ya Arizona ku wa 23 Kamena 2026, mu itangazo ryashyizwe hanze muri gahunda yagutse ya Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yo kurwanya uburiganya mu buvuzi, izwi nka National Health Care Fraud Takedown.

Iyo gahunda yagejeje imbere y’ubutabera abantu 455 mu bice bitandukanye bya Amerika, barimo abaganga n’abandi bakozi 90 bakora mu nzego z’ubuzima.

Bose hamwe bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’uburiganya bifite agaciro karenga miliyari 6,5 z’amadolari, mu birego birimo kwiba amafaranga ya gahunda z’ubuvuzi za Leta, kunyereza inkunga zigenewe abarwayi no gukoresha nabi gahunda zo kuvura cyangwa gufasha abantu babaswe n’imiti n’ibiyobyabwenge.

Uyu Jimmy Muyumbu, ni izina risanzwe rizwi mu muryango w’Abanyarwanda baba muri Amerika no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro.

Yari ‘Parrain’ wa The Ben mu bukwe bwe, ndetse mu bihe binyuranye yagaragaye afasha abahanzi barimo Kevin Kade.

Muri Arizona, iyi dosiye iri mu zindi zagaragayemo abantu bane bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’uburiganya bifite agaciro karenga miliyari 1,2 z’amadolari.

Muri abo harimo Muyumbu, Susie Kamien, Sandra Peters na Brian Rowan, buri wese afite dosiye itandukanye n’undi.Dosiye ya Muyumbu ishingiye ku kigo Motherland Counseling LLC, gikorera i Phoenix muri Arizona.

Ubushinjacyaha bwa Amerika buvuga ko iki kigo cyanditswe nk’igitanga serivisi muri Arizona Health Care Cost Containment System, izwi nka AHCCCS.AHCCCS ni gahunda y’ubufasha mu buvuzi (Medicaid) muri Arizona, ifasha abaturage bafite amikoro make cyangwa abandi bujuje ibisabwa kubona serivisi z’ubuvuzi.

Muri Amerika, Medicaid ni imwe muri gahunda nini zishyurwa na Leta, zigamije gufasha abantu batabasha kwiyishyurira ubuvuzi bwuzuye.

Nk’uko inyandiko y’ikirego ibivuga, Muyumbu yashatse abarwayi bari muri American Indian Health Program, gahunda igenewe Abanyamerika kavukire bari muri AHCCCS.

Iyo gahunda ikora mu buryo bwa fee-for-service, bivuze ko ikigo gitanga serivisi cyishyurwa hashingiwe kuri buri serivisi kivuga ko cyatanze.Aha ni ho Ubushinjacyaha buvuga ko haje gushingira uburiganya.

Buvuga ko Muyumbu na bagenzi be bakoresheje abo barwayi, cyane cyane abari barazahajwe n’inzoga n’ibiyobyabwenge, bagatanga inyemezabwishyu z’ibinyoma basaba leta kwishyura serivisi zitari zatanzwe cyangwa zitatanzwe nk’uko zagaragajwe.

Amafaranga areba Muyumbu ni 44.920.644 z’amadolari, asaga miliyari 65,8 Frw.

Ni yo Motherland Counseling LLC ishinjwa kuba yarasabye kwishyurwa binyuze mu nyemezabwishyu Ubushinjacyaha buvuga ko zari iz’ibinyoma cyangwa zirimo uburiganya.

Icyakora, hari itandukaniro rikomeye hagati y’amafaranga yasabwe n’ayo Leta ya Arizona yishyuye.

Ubushinjacyaha buvuga ko AHCCCS yishyuye miliyoni 36.678.016 z’amadolari, asaga miliyari 53 Frw hashingiwe kuri izo nyemezabwishyu buvuga ko zari iz’uburiganya.

Ni ukuvuga ko miliyoni 44,9 z’amadolari ari ayo Motherland Counseling LLC ishinjwa kuba yarasabye kwishyurwa, mu gihe miliyoni 36,6 z’amadolari ari yo avugwa ko yishyuwe.

Inyandiko y’Ubushinjacyaha isobanura ko serivisi Motherland Counseling LLC yishyuje harimo izitigeze zitangwa, izatanzwe ariko ntizitangwe uko zagaragajwe mu nyemezabwishyu, n’izari ku rwego ruri hasi cyane ku buryo zitashoboraga kugirira akamaro umurwayi mu buryo bw’ubuvuzi.

Hari n’izindi serivisi zirimo izari zishingiye kuri ruswa n’iyezandonke zitemewe n’amategeko n’izindi zitari zikenewe mu buvuzi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abo barwayi bakoreshejwe mu buryo butemewe kugira ngo hatangwe inyemezabwishyu zishingiye kuri serivisi zitari ukuri.

Nk’uko bigaragara kuri LinkedIn ya Motherland Counseling LLC, Jimmy Muyumbu agaragazwa nk’uwashinze iki kigo.

Handitse ko ubushake bwe bwo gukora mu bikorwa byita ku baturage no mu nzego z’ubufasha ari bwo bwatumye atangiza Motherland Counseling LLC.

Jimmy Muyumbu yigeze gutanga ikiganiro avuga ko muri Motherland Counselling LLC batanga imiti, bafite abaganga bita ku barwayi kandi ko ngo afite n’uburenganzira bumwererera gukora.

Ati “Ubu bushabitsi ni ikintu kiri gufasha leta kuko urebye ukuntu muri Arizona ibiyobyabwenge byagabanutse, turi gufasha leta.”

Muri icyo kiganiro yatanze mu myaka itatu ishize yavugaga ko afite inzu zirenga 100 atangiramo izo serivisi zo kwita ku barwayi n’abakiliya barenga 300 afasha mu buryo buhoraho.

Yavuze ko n’iyo ku nzu imwe hakozwe amakosa leta ikishyuzwa kabiri, biba byoroshye kumenya aho amakosa yakorewe kugira ngo umukozi wayakoze abiryozwe.

Iyo nyandiko ya LinkedIn ivuga ko mbere yo kwita kuri Motherland Counseling LLC nk’akazi ke ka buri munsi, Muyumbu yakoze nk’umuntu wita ku barwayi kuva mu 2013 kugeza mu 2019.

Nyuma, ngo yakoreye Arizona Mental Health nk’umugenzuzi hagati ya 2019 na 2021, hanyuma mu 2022 aba umuyobozi mu kigo gitanga serivisi z’imyitwarire n’ubuzima bwo mu mutwe.

Jimmy Muyumbu afite Impamyabumenyi ya Kaminuza muri Biochemistry n’ubumenyi bwihariye mu bijyanye no gufasha abantu bafite ibibazo byo kubatwa n’ibiyobyabwenge.

Jimmy Muyumbu asanzwe ari inshuti y’ibyamamare mu Rwanda (photo: Instagram)
Jimmy Muyumbu yabaye Parrain wa The Ben mu bukwe (photo: Instagram)

Ibitekerezo