The Ben yemeye ko Bruce Melodie yamurushije

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangaje ko yemeye ko Bruce Melodie yakoze neza kumurusha mu gitaramo cyo gusoza ibitaramo bya Summer Country Tour byazengurukaga Igihugu.

Kuva ku itariki ya 13/06/2026 kugera ku itariki ya 04/07/2026, hirya no hino mu gihugu habereye ibitaramo bya Summer Country Tour byahuzaga abahanzi bane ari bo Bruce Melodie, The Ben, Bwiza na Kitoko.

Ibi bitaramo birenze kwishimisha gusa ahubwo byari birimo guhanganisha abahanzi babiri bari ku ruhembe rw’umuziki nyarwanda ari bo The Ben na Bruce Melodie.

Kuva mu gitaramo cya mbere, abafana b’aba bahanzi babahanganishije ku rwego rwo hejuru aho Bruce Melodie yemeye ko yarushijwe i Musanze ariko yiregura ko yashakaga kwakira umushyitsi we ari we The Ben.

Ku wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2026, ni bwo iki gitaramo cyabaye aho The Ben yageze ku rubyiniro saa 21:58, aririmba indirimbo 18 zose ahereye uri “Sibeza” yamwinjije ku rubyiniro kugera kuri “Thank You” agahita ahamagara Green P na P Fla ku rubyiniro.

Nyuma y’igitaramo ubwo The Ben yari mu kiganiro na The Choice Live yavuze ko Bruce Meloie yakoze neza cyane ndetse ko yamwandikiye amubwira ko yakoze neza cyane.

Ubwo yari abajijwe icyo Bruce Melodie yamusubije, The Ben yavuze ko atari yamusubiza byashoboka ko atari yabona ubutumwa bwe bugufi kubera kuryama atinze.

“Hano i Rubavu, twese twakoze neza ariko Bruce yakoze ibitangaza, yakoze neza cyane kuruta ahandi twari turi, nanamwandikiye ndabimubwira, ntabwo arasubize kugeza ubu aracyari mu kinya, ”

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yatangaje ko yemeye ko Bruce Melodie yakoze neza kumurusha mu gitaramo cyo gusoza ibitaramo bya Summer Country Tour byazengurukaga Igihugu.

Ubwo hasozwaga ibitaramo bya Summer Country Tour, The Ben yemeje ko Bruce Melodie yitwaye neza cyane icyakora avuga ko atanze amanota yakwiha 10 na Bruce Melodie akamuha 10.
Mbere y’uko aba bahanzi bajya mu Karere ka Rubavu, bombi bivugaga imyato ko bagomba guca impaka ndetse buri umwe avuga ko agomba kurusha undi.

Ku wa Gatandatu tariki 04 Nyakanga 2026, ni bwo iki gitaramo cyabaye aho The Ben yageze ku rubyiniro saa 21:58, aririmba indirimbo 18 zose ahereye uri “Sibeza” yamwinjije ku rubyiniro kugera kuri “Thank You” agahita ahamagara Green P na P Fla ku rubyiniro.

Nyuma yo kuririmba, The Ben yavuye ku rubyiniro saa 22:54 hanyuma ajya muri ‘back stage’ aho bamwe mu bafana be bahise bamusanga bishimana nawe. Yamaze ku rubyiniro iminota 56.

Nyuma y’uwo munsi wo ku wa Gatandatu, The Ben yavuze ko Bruce Melodie yakoze neza cyane ariko habayeho ikibazo cya Playlist.

Yagize ati: “Mu ijoro ryakeye, numvaga nshaka gukora performance yo guhuza urugwiro n’abantu. Ntabwo nagize playlist nk’iyo nari nsanzwe nkora. Ndatekereza byari ikibazo cya playlist ariko byarangiye ntanze ibikwiye.”

Uko yari yapanze indirimbo, yari kuririmba indirimbo “Kwicuma” akayifatanya na Tuff Gang agaherutsa indirimbo “Thank You” ariko yarazicurikiranyije mu gihe “Sikosa” yari kuba iya gatatu uhereye inyuma yaje mu ndirimbo 5 za mbere yaririmbye.

N’ubwo avuga ko yorohejemo gacye, yahishuye ko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize yari yarwaye ‘gripe’ agira n’impungenge z’uko agomba kwitwara i Rubavu ariko yakoze ibishoboka byose.

Yagize ati: “Ku wa Gatatu nagize gripe ya ‘danger’ nkeka ko nshobora gushaka ubundi buryo ariko mu ijoro ryakeye numvaga nta kibazo mfite.”

Ibitekerezo